Ingabo zikomeje kuvura abaturage indwara zari zarabazahaje

Abaturage bishimira ibikorwa bitandukanye by’ingabo mu iterambere ry’abaturage cyane ko hari n’abavurwa indwara bamaranye igihe kirekire zarabazahaje zigakira.

Ingabo z'u Rwanda zimaze kugera mu turere hafi ya twose tw'igihugu zivura abaturage
Ingabo z’u Rwanda zimaze kugera mu turere hafi ya twose tw’igihugu zivura abaturage

Abo baturage bemeza ko ibikorwa binyuranye ingabo zibafashamo ari umusanzu ukomeye mu iterambere ry’imibereho yabo, kuko ari bo ba mbere bifitiye akamaro.

Umwe mu baganiriye na Kigali Today aho yabasanze ku bitaro bya Nyamata mu karere ka Bugesera bavurwa n’ingabo, Karekezi Thacien w’imyaka 62 wabazwe ikibyimba, avuga ko yahawe servisi nziza.

Ati “Nari mfite ikibyimba cyanzahaje iruhande rw’igitsina, nari nkimaranye imyaka itanu. Nari narivuje inshuro nyinshi bakampa imiti yaba iya kizungu n’iya Kinyarwanda cyaranze gukira. Icyakora naje hano mpasanga abasirikare bahita bakibaga bampa imiti none ndumva meze neza”.

Arongera ati “Ndashima cyane ingabo zacu zitwitaho zikaduha servisi nziza, kuba zinkijije icyo kibyimba ni ishimwe rikomeye cyane. Ubu sinzongera gutakaza umutungo w’urugo nivuza”.

Abo zivura ni abadafite ubushobozi bwo kwivuza indwara zikomeye
Abo zivura ni abadafite ubushobozi bwo kwivuza indwara zikomeye

Musabyemariya Sorina wari waje kwivuza amaso na we ati “Ingabo zanyakiriye neza zirampima, ziramvura mbona n’imiti ku buryo mfite n’ikizere cyo gukira. Bananyemereye ko ngize ikibazo nabasanga ku bitaro bya Kanombe bagakomeza kunyitaho, ndabashimira cyane”.

Maj. Dr John Bukuru ukuriye itsinda rivurira ku bitaro bya Nyamata, agaruka ku ndwara ziboneka cyane muri ako gace.

Ati “Tumaze kuvura abantu basaga 1300 indwara zitandukanye, ariko 40% byabo n’abafite uburwayi bw’amenyo buturuka ku isuku nke yo mu kanwa, tukaba tunabakangurira kuyongera. Izindi ni iz’amaso, amagufa, izo mu mubiri, indwara zitandukanye z’abagore n’izindi”.

Akomeza asaba abarwaye kwitabira icyo gikorwa kuko haba hari inzobere zitandukanye zabegereye.

Ingabo zifasha abaturage no kwihaza mu biribwa

Mu karere ka Rulindo ingabo zirimo gufatanya n’abaturage guhinga ibijumba mu gishanga cya Bahimba cyo mu murenge wa Mbogo ku buso bwa Ha 14, abaturage bakaba ari bo bazasarura.

Umwe mu bari bitabiriye icyo gikorwa, Dusabimana Jacqueline, ahamya ko ingabo zaje kubafasha kurwanya inzara.

Ati “Kuba abasirikare baje kudutera ingabo mu bitugu badufasha guhinga, bitwongereye imbaraga mu kurwanya inzara kuko ibijumba ari igihingwa cy’ingenzi hano iwacu. Iki ni ikitugaragariza imiyoborere myiza y’igihugu cyacu, turishimye”.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Emmanuel Kayiranga, yavuze ko ibikorwa by’ingabo ku bufatanye n’abaturage bituma umusaruro wiyongera, ntihagire inzara irangwa muri ako karere.

Imibare itangwa n’abakurikirana iki gikorwa mu gihugu hose kuva cyatangira ku ya 20 Mata 2018, yerekana ko abantu 9.409 bamaze kuvurwa indwara zitandukanye, 11.191 b’igitsina gabo barakebwa naho 795 bipimisha SIDA ku bushake.

Hamaze guhingwa Ha 221 zateweho ibijumba, ibirayi n’imboga ndetse hanarwanywa kirabiranya mu rutoki ku buso bwa Ha 61.39.

Hamaze gusanwa kandi inzu 135 z’abatishoboye ndetse hubakwa n’ubwiherero 356.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Job well done!! Niba twari dufite doctors benshi.Ariko tujye twibuka ko mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,nta muntu uzongera kurwara nkuko Yesaya 33:24 havuga.Ndetse n’urupfu ruzavaho nkuko imana ivuga muli ibyahishuwe 21:4.Ntimugapinge cyangwa ngo mushidikanye kubyo Bible ivuga.Gihamya nuko ibintu byinshi bible yahanuye kera,byarabaye.Nubwo akenshi bitinda kuba.Urugero,bible yahanuye ko Yesu azaza ku isi.Hashize imyaka myinshi araza.Aho gushidikanya,nimushake ubwami bw’imana nkuko Yesu yadusabye muli Matayo 6:33.Mwikibera mu byisi gusa.Abantu bibera mu byisi gusa,imana ibita ABANZI bayo (Yakobo 4:4).Imana yerekana neza ko abibera mu byisi gusa batazazuka ngo babone ubuzima bw’iteka.Soma 1 Yohana 2:15-17 na Abagalatia 6:8.Iyo bapfuye birabora bikarangiriraho.Mukore,ariko mushake n’ubwami bw’imana niba mushaka kuzaba muli Paradizo iri hafi.

Kagare yanditse ku itariki ya: 5-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka