Ingabo z’u Rwanda zatanze amaraso yo gufasha indembe

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) tariki ya 8 Ugushyingo 2024 cyafashe amaraso abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda yo gufasha abantu barembye.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ni umwe mu batanze amaraso
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ni umwe mu batanze amaraso

Mu batanze amaraso harimo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga hamwe n’abari mu mutwe ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu.

Itsinda ry’abaganga ryafashe amaraso abagera kuri 99 rikaba rizakomereza no mu bindi bice by’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba n’Amajyaruguru.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali), Dr Muyombo Thomas, yavuze ko ingabo z’u Rwanda zisanzwe zitanga amaraso yo gufashisha indembe.

Ati “Ni gahunda ihoraho buri mwaka, twayihereye ku basirikare bakuru ndetse n’abari mu mutwe ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, ariko n’abandi bato barayatanga”.

Dr Muyombano avuga ko usanga amaraso y’abasirikare adakunze kuba afite ibibazo bitandukanye byatuma adahabwa umurwayi kuko akenshi baba bafite ubuzima buzira umuze.

Ati “ Nyuma yo gukora ibishoboka byose ngo Igihugu cyacu gitekane, bongeraho no gutuma ubuzima bwacu budahungabana, bagatanga amaraso atangwa kwa muganga. Afande Gen. Mubarakh Muganga hamwe n’ingabo za RDF mu mutwe ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu mwarakoze, ejo mwongeye kurengera abarwayi. Muri Intwari byahamye”.

Ikindi Dr Muyombano ashimira ingabo z’u Rwanda ni umusanzu n’uruhare zigira mu bikorwa byose byubaka Igihugu birimo no gutanga amaraso yo gufasha indembe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka