
Abo baturage bishyuriwe iyo Mitiweri n’ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri, ku wa gatanu tariki ya 25 Kanama 2017.
Aba baturage bahamya ko nta bushobozi bari bafite bwo kwiyishyurira Mitiweri. Ibyo ngo byatumaga iyo barwaraga baburaga uko bajya kwivuza. Ariko ubu ngo ibyo bibazo birakemutse; nkuko uwitwa Munyarugero Emmanuel abisobanura.
Agira ati “Nishimiye Mitiweri bampaye kuko mfite abana barindwi nanjye n’umugore tukaba icyenda. Urumva ko nagombaga kwirihira ibihumbi 27RWf.
Sinari kuzabishobora ariko kuba INES indihiye n’igikorwa nashimira Imana kuko bizadufasha kwivuza n’umuryango wanjye.”
Mugenzi we witwa Kanzayire Winfilida agira ati “Mitiweri mbonye ubu umwana narwara nzamujyana ku bitaro nanjye ni ndwara banjyane! Imana ibahe umugisha.”
Padiri Dr. Hagenimana Fabien, umuyobozi wa INES-Ruhengeri avuga ko basanzwe bakora ibikorwa byo gufasha.
Agira ati “Twari tuzi ko abo mu cyiciro cya mbere babasha kurihirwa ariko batubwiye ko habonetsemo utubazo hakaboneka abantu benshi badashobora kubona, Mitiweri dusanga urwo rugamba tugomba kurufatanya.
Naho ubundi gufasha abaturage badukikije tubyumva nk’inshingano zacu kubera ko tutabana n’abantu bababaye ngo tugire amahoro kandi twaraje nk’umusemburo w’iterambere ryaho duherereye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene asobanura ko basanze mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu by’ubudehe hari umubare munini w’abantu badashoboye kwiyishyurira Mitiweri.
Agira ati “Twarababaruye mu midugudu yose, tuza kugira abaturage bagera ku 20846. Murumva ko atari umubare muto kandi n’ababyeyi n’abana babo.
Ibi rero byatumye tuganira n’inzego zitandukanye tubereka ko iki kibazo kigomba gukemuka, ni muri urwo rwego ishuri rya INES-Ruhengeri bahise babishyira mu ngiro.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko bukomeje gushaka n’abandi bafatanyabikorwa bishyurira Mitiweri abatishoboye.
Ohereza igitekerezo
|
Iki gikorwa INES yakoze ni cyiza rwose, INES nyihaye amashyi menshi cyane