Indwara y’igicuri iravurwa igakira - RBC

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke barakangurirwa kwita ku buzima bw’umwana kuva agisamwa na nyuma yo kuvuka, kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bigira uruhare mu kwangiza ubuzima bwo mu mutwe, kuko ari bwo buryo butanga icyizere cyo kugabanya ibyago byo kurwara indwara y’igicuri.

Abarwara igicuri bagirwa inama yo kwisuzumisha no kwivuza hakiri kare kuko ari indwara ikira iyo yavuwe neza kandi hakiri kare
Abarwara igicuri bagirwa inama yo kwisuzumisha no kwivuza hakiri kare kuko ari indwara ikira iyo yavuwe neza kandi hakiri kare

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) kivuga ko umubyeyi utitaye ku buzima bw’umwana kuva agisamwa, ntiyitabire kwipimisha kwa muganga, kutubahiriza inama agirwa z’imyitwarire ye no kutabyarira kwa muganga bishobora kumugiraho ingaruka zo kubyara umwana unaniwe, ibintu bimukururira ibyago byinshi byo kurwara igicuri.

Claire Nancy Misago, umuyobozi mu kigo RBC ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe ku rwego rw’ibanze yagize ati: “Mu Rwanda mu barwaye indwara zo mu mutwe, 60% ni abarwaye igicuri. Abenshi bayikomora ku kuba baba baravutse bananiwe nyuma yaho bikabaviramo izo ngaruka; nyamara hari icyo abantu bashoboraga gukora mbere cyane cyane bita ku buzima bw’umwana kuva agisamwa umubyeyi akarya indyo yuzuye, kwirinda imirimo ivunanye akaruhuka bihagije n’igihe kigeze akabyarira kwa muganga kugira ngo bimurinde gutinda ku bise”.

Uyu muyobozi kandi anavuga ko mu bindi bishobora gutera iyi ndwara harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge byangiza ubwonko, no kuba umuntu ashobora gukora impanuka akangirika imitsi yo ku bwonko na byo biri mu bikurura ibyago byinshi byo kurwara igicuri.

Agira ati: “Abantu babashije kwirinda ibyangiza ubuzima bwo mu mutwe, byatanga amahirwe yo kugabanya ubwiyongere bw’abarwara igicuri”.

Indwara y’igicuri iravurwa igakira, bisaba kuyivuza neza kandi hakiri kare

Kanyabutembo Chantal ubwo yari afite imyaka 11 agitangira amashuri yisumbuye nibwo yafashwe n’indwara y’igicuri; icyo gihe hari mu mwaka wa1992. Avuga ko n’ubwo akenshi yahoraga arwaye, ntibyamubuzaga kuza mu bana batanu ba mbere mu ishuri, ariko bigeze mu kizamini cya Leta ntiyabashije gutsinda kuko yari yarazahajwe na yo.

Nyuma yaho nk’uko yakomeje kubitangariza Kigali Today ababyeyi bamujyanye mu gihugu cy’u Bwongereza aravurwa arakira ahita anahakomereza amashuri aharangiriza kaminuza.

Yagize ati: “Rwari urugendo rukomeye cyane kuko ngitangira kurwara nahoraga nitura hasi nibura inshuro eshanu ku munsi. Abaturanyi ntibanyakiriye uko nari ndi kuko birirwaga bancira imigani bati dore kiriya gikobwa kitazigera kigira icyo cyimarira, cyafashwe n’amashitani, mbese bagahora bangendera kure”.

Yongeraho ati : “Nyuma y’imyaka itatu mvurirwa ahantu henshi, iwacu banjyanye mu gihugu cy’u Bwongereza kuko icyo gihe hari nko mu mwaka wa 1996 Jenoside ikirangira, hano iwacu ubushobozi bwo kuyivura bwari bukiri hasi. Ngezeyo navuwe bihagije nkomeza amasomo, mbasha gukira burundu, ubu narangije kaminuza muri icyo gihugu, mbonayo akazi keza”.

Kanyabutembo Chantal yemeza ko umurwayi w’igicuri wavuwe hakiri kare, wubahirije inama za muganga akanywa imiti uko bikwiriye akira, akabasha gukora imirimo yose nta nkomyi. Ubu arikorera aho yohereza ibicuruzwa mu mahanga kandi akaba yarashinze n’umuryango wita ku barwaye indwara y’igicuri hano mu Rwanda witwa GECO uhuriyemo abasaga 450.

Bamwe mu barwaye iyi ndwara y’igicuri bavuga ko n’ubwo hari ibigenda bikorwa mu kwigisha ububi bwayo no kwita ku bayirwaye, ngo haracyari abakibaha akato n’abayifata ukundi bakayita amarozi, bigatuma hari abatinda kuvurwa.

Uwitwa Ndayishimiye wo mu Karere ka Burera na we uyirwaye yagize ati: “Abaduha akato baracyahari, baracyafite imyumvire y’uko ntacyo dushoboye, usanga harimo abatatugirira icyizere nyamara dushoboye nk’abandi. Ibi ariko ntibiduca intege kuko natwe duharanira kugaragaza itandukaniro ry’iyo myumvire mibi n’ubwo hataburamo bacye muri twe bica intege rimwe na rimwe bikabagiraho ingaruka zo kutayivuza neza”.

Igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kuzirikana ububi n’ingaruka z’indwara y’igicuri mu Karere ka Gakenke cyabaye ku wa mbere tariki ya 14 Ukwakira 2019.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwimana Catherine, ahereye ku insanganyamatsiko y’iki cyumweru irebana no gukangurira abantu kumenya ibyerekeye iyi ndwara no kuvuga ibyayo kugira ngo bikureho urujijo, yasabye abaturage kujya bisuzumisha hakiri kare kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.

Yagize ati: “Ni byiza ko abantu mwisuzumisha hakiri kare kugira ngo mumenye uko ubuzima bwanyu buhagaze amazi atararenga inkombe, by’umwihariko uwatangiye kugaragaza ibimenyetso bidasanzwe akihutishirizwa kwa muganga.”
“Ikindi twifuza ni uko mumenya ko indwara y’igicuri mudakwiye kuyitiranya n’amarozi, kuko kenshi usanga hari abihutira kujya mu bapfumu ngo barozwe, bakorekayo amafaranga baruhiye, bagasigara nta n’urwara rwo kwishima. Mumenye neza ko iby’abapfu biribwa n’abapfumu. Nta mpamvu rero yo kubamarira utwo mwakoreye mwishyira muri ako kaga n’umurwayi adakurikiranwa hakiri kare”.

Ibitaro bya Nemba bigaragaza ko bifite abarwaye indwara y’igicuri 160 bikurikirana, mu gihe abagera kuri 201 ari bo bakurikiranwa n’ibigo nderabuzima bikorana n’ibi bitaro bibarizwa mu Karere ka Gakenke.

Inzego z’ubuvuzi zigaragaza ko ubu mu Rwanda abaganga bafite ubushobozi bwo kuvura iyi ndwara kandi igakira burundu. Ngo icyo bisaba ni ukuyisuzumisha uwo igaragayeho akavurirwa ku bitaro cyangwa ikigo nderabuzima kandi agakira burundu.

Bisaba kandi gukurikiranwa n’abaganga hakiri kare, hitabwa ku kubahiriza inama zitangwa n’abaganga no gufata imiti uko bikwiye. Ubushakashatsi bwakozwe kuri iyi ndwara ishyirwa mu byiciro by’indwara zo mu mutwe bugaragaza ko abatayivuje hakiri kare bibaviramo kugira ubumuga bwo mu mutwe burundu cyangwa ikabahitana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka