Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, ku wa 07 Werurwe 2019, ubwo yari mu muhango wo gusoza iyo nama ku buzima muri Afurika yari imaze iminsi itatu, aho abayitabiriye baboneyeho guhanahana ubunararibonye kugira ngo buri gihugu kizamure urwego rw’ubuzima.
Minisitiri Gashumba yavuze ko abo bafatanyabikorwa bemeye kuzafatanya n’u Rwanda mu bintu bitandukanye bizafasha mu gukomeza guteza imbere urwego ry’ubuzima.
Yagize ati “Twaganiriye n’abitwa GSK basanzwe bafasha u Rwanda mu kubaka za postes de santé, ni bo ba mbere badufashije muri urwo rwego bakaba bagiye gufata akarere kamwe bakubakemo izindi. Abandi ni aba Bill & Melinda Gates Foundation n’abandi bakora ibyo kurwanya indwara zititabwaho cyane”.
Minisitiri Gashumba ati “Hari n’abandi bafite umuryango ureba ibijyanye n’ibikoresho byo kwa muganga na bo twaganiriye. Biteguye kuzaza mu Rwanda bakareba ibikoresho dufite mu bitaro tukaba twafatanya. Abo kimwe n’abo navuze haruguru bazanazana inama zikomeye mu Rwanda mu mwaka utaha.”
Minisitiri Gashumba kandi avuga ko muri iyo nama habayeho gusangira ubunararibonye hagamijwe ko buri gihugu gikomeza kujya mbere.
Ati “Iyi nama yadufashije kwigira ku bindi bihugu tugamije gutera indi ntambwe mu buzima, tuboneraho no gushimira abafatanyabikorwa bacu ariko tunabereka izindi gahunda dufite imbere. Uretse iby’ubuzima hari kandi n’ubukerarugendo buzamuka kuko twakiriye abashyitsi benshi”.
Mu isozwa ry’iyo nama, hashyizweho ihuriro ry’abagore b’Abanyafurika bari mu by’ubuzima nk’uko risanzwe rihari ku rwego rw’isi, bakaba bifuje ko ryatangirizwa mu Rwanda.
Ku ikubitiro banahawe ishimwe ryashyikirijwe Minisitiri Gashumba, kubera uruhare rwabo mu kwita ku buzima, igikorwa cyahujwe no kubifuriza umunsi mpuzamahanga mwiza w’abagore uba ku ya 08 Werurwe buri mwaka.
Iyo nama yari yitabiriwe n’abagera ku 1500 b’inzobere mu by’ubuzima baturutse mu bihugu 47 byo hirya no hino ku isi, ikaba yarateguwe n’Umuryango nyafurika w’ubuvuzi n’ubushakashatsi ku buzima (AMREF) ku bufatanye na MINISANTE.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|