Impfu z’abana zagabanutseho 80% mu myaka 20 ishize - RBC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kiratangaza ko mu myaka 20 ishize mu Rwanda impfu z’abana zagabanutse ku kigereranyo kirenga 80%, aho zavuye ku 196 zikagera kuri 45%, ku bana 1,000 baba bavutse ari bazima.

Hassan Sibomana ahamya ko impfu z'abana zigenda zigabanuka
Hassan Sibomana ahamya ko impfu z’abana zigenda zigabanuka

Ni ubushakashatsi RBC ivuga ko bwakozwe mu 2021 bukorerwa mu mavuriro hafi ya yose yo mu gihugu, kugira ngo bongere bisuzume, bareba uburyo batanga ibisubizo, ku bijyanye n’uburwayi bw’abana, by’umwihariko ku buvuzi bukomatanyije. (Integrated Management of Child Illness (IMCI), bwibanda cyane ku bana bari munsi y’imyaka itanu.

Hasanzwe hakorwa ubushakashatsi buri nyuma y’imyaka itanu ku mibereho n’ubuzima by’abaturage (DHS), aho bwari bwagaragaje ko kuva mu 2015 kugera 2020 impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zagabanutse, ziva ku bana 50 bapfaga mu 1000 bavutse ari bazima, bakagera kuri 45 muri 2020.

Igendeye ku kuba imibare yerekanwa n’ubushakashatsi bwa DHS itaragabanutse cyane, nibyo byatumye RBC ikora ubundi kugira ngo bisuzume, barebe ikitarimo gukorwa neza kugira ngo barebe ahashobora kuba hakosorwa.

Bavuga ko nubwo impfu z'abana zagabanutse, bisaba imbaraga nyinshi kugira ngo ziranduke burundu
Bavuga ko nubwo impfu z’abana zagabanutse, bisaba imbaraga nyinshi kugira ngo ziranduke burundu

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC, Hassan Sibomana, avuga ko ubushakashatsi bwaberetse ko hari ahakiri intege nke hakwiye gukosorwa.

Ati “Ubundi ibijyanye no kugabanya impfu z’abana mu Rwanda twateye imbere cyane, kuko iyo ugereranyije guhera mu 2000 kugera mu 2020 impfu z’abana zaragabanutse cyane, mu myaka 20 gusa twagerageje kugabanya ku kigereranyo kirenga 80%, kubera ko twavuye ku mpfu 196 ku bana 1000 baba bavutse ari bazima, tugera kuri 45%.”

Akomeza agira ati “Iyo turebye impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu, zigabanyijemo ibyiciro bitatu, hari iz’abana bakivuka batararenza ukwezi kumwe, tuba twifuza ko zigabanuka cyane kurenzaho, ariko twagabanyijeho 1 kubera ko 2015 bari 20 ku bana 1000 tugera kuri 19. Hari kandi n’impfu z’abana bari munsi y’umwaka umwe tuba twifuza ngo zigabanuka, nyuma tukaza kureba zose muri rusange ku bana bari munsi y’imyaka itanu.”

Inama yitabiriwe n'abantu batandukanye
Inama yitabiriwe n’abantu batandukanye

Bamwe mu baganga basanga icyakorwa kugira ngo inpfu z’ababyeyi n’abana zirusheho kugabanuka, ari uko inzego zose zigomba kubigiramo uruhare, yaba ababyeyi, amavuriro ndetse n’abajyanama b’ubuzima.

Dr. Philibert Muhire, umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, avuga ko gukingiza ndetse no gupimisha inda ku kigero cyagenwe bikiri hasi, ndetse na zimwe muri serivisi zitangwa n’abajyanama b’ubuzima, byose bigira ingaruka ku mpfu z’abana bato.

Ati “Hari uruhare rw’umuntu ku gite cye, ababyeyi mu gihe bataranabyara, bakwiye kumva ko bagomba kubyarira mu mavuriro, gukingiza abana, kuko baramutse batabakingije, indwara ziva ku kuba abo bana batarakingiwe zishobora kujya hejuru zikabica, ariko noneho hari n’uruhare rw’abajyanama mu gutanga izo serivisi, ndetse n’ibigo nderabuzima n’ibitaro muri rusange. Ntabwo navuga ko bihagaze nabi kuko impfu z’abana ziragenda zigabanuka, ariko zigeze ahantu hasaba imbaraga kugira ngo zikomeze zimanuke.”

Ababyeyi barashishikarizwa kwipimisha igihe cyose batwite, akipimisha byibura inshuro umunani, kugira ngo ibibazo byose umubyeyi ashobora kuba afite bishobore kugaragara, binakemuke hakiri kare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka