Imodoka nshya y’abarwayi igiye kubaruhura ingobyi za gakondo

Abagana Ikigo nderabuzima cya Bigogwe mu Karere ka Nyabihu baravuga ko imbangukiragutabara nshya bahawe igiye kubaruhura imvune baterwaga no guheka abarwayi mu ngombyi za gakondo.

Imbangukiragutabara yashyikirijwe ikigo nderabuzima cya Bigogwe ifite agaciro ka miliyoni 80 z'amafaranga y'u Rwanda
Imbangukiragutabara yashyikirijwe ikigo nderabuzima cya Bigogwe ifite agaciro ka miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda

Iyi mbangukiragutabara yo mu bwoko bwa Land Cruiser V8 ifite agaciro ka miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bahivuriza n’abajyanama b’ubuzima ngo bahoranaga imvune baterwa n’ingendo ndende bakoraga bahetse abarwayi mu ngobyi za gakondo, dore ko imbangukiragutabara ihasanzwe yashaje, ikaba itagikora mu buryo buhoraho.

Umujyanama witwa Nyiramajyambere Bernadette ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu Murenge wa Jenda yagize ati: “Imbangukiragutabara yari ihasanzwe yari yarashaje, itagifite imbaraga zo kugera ahantu kure nko mu misozi cyangwa ahandi hagoranye. Kenshi twahitagamo guheka abarwayi mu ngobyi za gakondo, tukagenda mu bunyereri, imvura ituri ku mutwe, umurwayi akajya kugera kwa muganga yarushijeho kuremba. Iyi nshya tubonye iradushimishije mu buryo burenze, kuko igiye kudukemurira ibyo bibazo, abarwayi ntibazongera guhera iwabo, ababahekaga mu ngobyi na bo bazaboneraho gukora indi mirimo yabo isanzwe".

Nzayikorera Christophe wari uhagarariye Umuryango ADRA Rwanda watanze iyi mbangukiragutabara binyuze mu mushinga ‘Embrace Hobe’, yasobanuye ko ibi byakozwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta yo kwita ku mibereho myiza y’abaturage, bagezwaho serivisi z’ubuvuzi bwihuse.

Yagize ati: "Ahantu hose abaturage bari baba bagomba kubona uko bagera kwa muganga. Iyi mbangukiragutabara tuyitanze yiyongera ku zindi ebyiri na zo duheruka gutanga, kugira ngo izabafashe kwigobotora ingaruka baterwaga no kutabona ubuvuzi ku gihe, bitume turengera ubuzima, by’umwihariko bw’umwana n’umubyeyi".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba yashyikirijwe ibyangombwa byose by'iyi modoka
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba yashyikirijwe ibyangombwa byose by’iyi modoka

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence, avuga ko bagiye gufatanya n’abaturage kubungabunga no kubyaza umusaruro iyi mbangukiragutabara; by’umwihariko Intara ikaba ifite gahunda yo kongera ibikorwa remezo birimo n’imihanda bizatuma iyi mbangukiragutabara igera byoroshye ku mubare munini w’abakeneye ubuvuzi.

Yagize ati: "Kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bijyana no kubagezaho amavuriro y’ibanze, ibigo nderabuzima n’ibitaro. Ibyo rero ntabwo byafasha abaturage kuzamura ibipimo by’ubuzima mu gihe bategereje ibindi bikorwa remezo nk’imihanda. Tugiye kurushaho guhanga imishya, dusane n’iyangiritse, izi mbangukiragutabara zijye zibona aho zinyura, zigere henshi hashoboka".

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru y’ahagaragaye umurwayi hakiri kare, kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihuse.

Ikigo nderabuzima cya Bigogwe kiri ku rwego rwisumbuye rw’ibindi bigo nderabuzima kuko kiri muri bike cyane bibarizwa mu gihugu bifite serivisi yo kubaga ababyeyi babyara, babifashijwemo n’umudogiteri uhakora mu buryo buhoraho. Ibi ngo bituma hari ibigo nderabuzima bisa n’ibihegereye birimo icya Kabatwa, Kora, Arusha n’ikigo nderabuzima cya Kareba bihohereza umubare munini w’abajya guhabwa iyo serivisi. Yaba abahaturiye n’abahakenera serivisi, bagereranya iyi mbangukiragutabara n’ikiraro bazajya bambukiraho muri urwo rujya n’uruza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka