Ubugenzuzi bwakozwe na BBC, bwerekanye ko iyi miti yiganje cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere muri Afurika.
OMS, ivuga ko iyo miti ishobora kuzateza ibibazo bikomeye ku buzima bw’abayinywa. Umushakashatsi ku bijyanye n’imiti waganiriye na BBC, yavuze ko hashobora kuzaduka ibindi byorezo byaterwa n’iyi miti, kuko ngo igira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.
Dr. Charles Karangwa, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), yatangarije Kigali Today ko iki kibazo mu Rwanda nta mpungenge bagifiteho.
Avuga mu Rwanda hari ubugenzuzi bukomeye bukorwa ku miti yinjira mu gihugu. Ati “Mu Rwanda ibyo ntibyakunda kuko imiti yinjira mu gihugu iciye mu nzira zikurikiranywe, cyane ko kugira ngo winjize imiti mu gihugu, bisaba ko usaba Visa muri FDA, tukareba niba imiti ugiye kuzana yemewe kuba yacuruzwa mu Rwanda, turebye urutonde watanze.
Iyo igeze mu Rwanda, hari icyemezo tumuha tumaze gukora ubugenzuzi niba ibyo yazanye ari byo”.
Yakomeje avuga ko n’iyo igeze muri za farumasi bakomeza gukurikirana niba imiti yose bafite iri ku rutonde, cyane ko farumasi zose zikoresha uburyo bumwe bwo kubika inyandiko bwitwa ‘Ishyiga’.
Ati “Ibi bikorwa n’abagenzuzi bagera kuri 50 ba FDA, bazenguruka mu Rwanda bareba niba nta miti ya magendu yinjijwe, kuko imipaka yacu ifunguye.
Iyo dusanze hari farumasi yabirenzeho, tumuha ibihano kugeza ubu tukiri kwigaho tuganiriye na ba nyiri ama farumasi”.
Ku isi yose, abantu benshi bagenda bagura imiti bita iy’ibanze bakayibika mu nzu zabo. U Buhinde n’u Bushinwa, ibihugu bya mbere ku isi mu gukora imiti, bivuga ko “muri iyi minsi twugarijwe na Covid-19, abakeneye imiti babaye benshi cyane kurusha imiti ikorwa”, bikaba ari byo bituma imiti y’imyiganano igurwa n’abantu benshi.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
- Mu Rwanda abantu 210 bakize Covid-19, babiri irabahitana
- Minisitiri Shyaka yasabye insengero gufungura zizirikana no kwigisha kwirinda COVID-19
- Dore impamvu abakingirwa Covid-19 bazakomeza kwambara udupfukamunwa
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|