Imiti irinda gusama itanganya ibiciro ikora kimwe?

Ibinini bikoreshwa n’umuntu wakoze imibonano mpuzabitsina ariko utifuza gusama, biri amoko menshi, ari na ko bigura amafaranga atandukanye, ibintu bitera amakenga ababikoresha ndetse n’ababyumvise, bumva ko ibifite igiciro cyo hejuru ari byo birinda umuntu gusama kurusha ibindi, cyangwa ko ibya make batabigirira icyizere nk’ibya menshi.

Abaganiriye na Kigali Today bagaragaje impungenge baterwa n’ibyo binini umuntu anywa bikamurinda gusama atabiteguye, aho bagaragaza ko batizera neza ko ibinini bihenze byavura kimwe n’ibya make.

Uwitwa Nikuze Chantal yagize ati “Njye biriya bigura bitanu (5000frw) sinabyizera rwose! Ubwo se wambwira gute ko ibinini bigura ibihumbi icumi byavura kimwe n’ibya bitanu? Ni hahandi ubinywa warangiza ukumva watwise”.

Naho Kamanzi we avuga ko nubwo atemera ko byavura kimwe, ariko byorohereza ababigura, nubwo yumva ko aho guhora ugura ibinini bya buri gihe, wagakwiye gukoresha uburyo bumara igihe.

Ati “Hari nk’umuntu usanga uko ahuye n’umukunzi we baryamana nyuma agakoresha ibinini.Ugasanga atanze nk’ibihumbi 50 ku kwezi cyangwa arenga. Bagiye bahita baboneza urubyaro, agafata nk’agashinge k’amezi atatu ko kandi bitangirwa ubuntu kwa muganga? Niba bashaka ko abahungu tubaha amafaranga yo kubigura, ntibayarira ubuntu”?

Uwayisaba we ati “Ahubwo biriya binini njye mfite impungenge ko byatuma umuntu abura urubyaro burundu! None se niba umuntu atangira kuruboneza akiri umwana, atanazi niba anabyara ariko akamiragura ibinini uko abonanye n’umusore koko ibyo nta ngaruka”?

Kigali Today yaganirije umuganga ukora muri faromasi imwe mu nyubako ya CHIC utashatse kwivuga amazina, asobanura ko guhenda cyangwa guhenduka kw’imiti biterwa n’aho yakorewe cyangwa ababikoze, ariko bitabuza kuvura indwara imwe.

Ati “Ubundi itandukaniro ry’imiti ihenze n’ihendutse kandi bivura indwara imwe, ni uko hari ikiza byihuse, niba ari igabanya ububabare iya menshi ikabugabanya byihuse, naho indi igatinda kugukiza ariko ukazakira. N’ibyo rero ni kimwe”.

Akomeza avuga ko nubwo hakigaragara abatinya kuyigura, cyangwa bakayigura bihishe ariko ko bifasha cyane, kandi abona nta mpamvu yo kwihisha.

Ati “Hari abaza bafite urwikekwe, bahasanga umukiriya ntibatinyuke kubigura bagategereza ko bose bashiramo, ariko na none hari n’abaza babimenyereye baza bakubwira n’amazina y’ibyo bashaka, ndetse bakabinywera n’aho”.

Avuga kandi ko nta mpungenge bakagombye kugira z’uko byabatera ubugumba, kuko ari imiti iba yarinjiye mu gihugu isuzumwe neza ubuziranenge bwayo, ikemezwa ko nta kibazo yatera.

Ati “Biragoye cyane kukubwira ngo ku munsi ncuruza ibingana gutya, kuko iminsi iratandukana, ariko nko guhera kuwa gatanu kugeza kuwa kabiri, iminsi yo mu mpera z’icyumweru no mu ntangiro zacyo biragurwa cyane! Gusa kuri njye ibinini byose bigurwa kimwe, ariko usanga abasirimu ari bo bakoresha ibihenze, naho abasanzwe bakigurira ibisanzwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Nonese ko bavuga ngo microgenon iyuzifatiye rimwe ibinini 4 nyuma yigukorwa ibindi 4 hashize amasaha umunani birindagusama byo nibyo?

Alias yanditse ku itariki ya: 21-09-2023  →  Musubize

Exe birashoboka ko waba ugeze mugihe cya ovelation kumunsi wa 14 wanywa ikinini ugasama ?

Donatha yanditse ku itariki ya: 27-10-2022  →  Musubize

Njye nizereko bikora ariko bigaterwa nibyo wafashe kuko njye numvako ukimara kugifata ukanywa amata kitaba kigikoze cg ugasanga ugifashe utari mugihe cyo gusama kuko utazi kubara neza ukwezi kwawe. Maze kubona abakobwa cg abagore bashidikanya kugihe cy’ uburumbuke we akumvako igihe cyose akoze imibonano mpuza bitsina idakingiye akaba atari mu mihango aba yasama kd siko kuri hari ni iminsi utasama kd utayirimo.

Hoya yanditse ku itariki ya: 20-08-2023  →  Musubize

None x kuki ? mutavuga kuri VIAGRA ! yo kwisoko igura gute ?

Bizimanag Evaristi yanditse ku itariki ya: 19-09-2022  →  Musubize

Uko mbizi nabiriya bya 5000 inziko nacyoooo bitwaye kbsaa

Ni Erick yanditse ku itariki ya: 14-07-2020  →  Musubize

Njyewe ntago duhuza kuri microgynon kuko niwo muti utangwa ku ma centre de sente ihabwa abafashwe kungufu nonese nigute bayitanga kdi baziko idakora

Kelly yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

ESE none imiti ikuramo India niyihe igura angahe

Jack yanditse ku itariki ya: 7-02-2024  →  Musubize

Mwaramutse, njye ndumuhanga mubyimiti (pharmacien)

Icyambere

kuriyo foto
mwakoresheje emergency pills zibaho microgynon ntibamo habamo iyomiti igira levonorgestrel ya 1.5mg yakanini kamwe cyangwa 0.75mg mugihe Ari Ibinini bibiri unkwera icyarimwe niyo tugira kwisoko nka emergency pills akenshi ikoreshwa, naho microgynon ikoresha nkuburyo bwokuboneza bwakanini kamwe buri munsi byashira ugashaka ibindi kugeza igihe wahisemo kongera kubyara.

Kucyo guhenda nokudahenda imiti myinshi ikorerwa uburayi yose ibirihejuru kubiciro sikuriyo gusa kuko norlevo usanga yikuba inshuro enye kukiranguzo cyayo ugereranyije na levo-72 naho imivurire nimwe Kandi kukigero kimwe akenshi tugira imiti irimubyiciro aho usanga iyotwita specialite ihenda kurusha gererique kuko mwi pantante ubifite nkumuti wavumbuwe nokugira igiciro kirihejuru birimo rero ntibakagize impungenge bashingiye kubiciro kuko impamvu tubigira byose mumafarumasi nuko abagenerwa service nabo batanganya imyumvire ndetse namikoro burimuntu atwara bitewe nuko yiyumva gusa service bitanga nimwe kukigero kimwe ningaruka birazinganya.
Murakoze.

Nzaramba George yanditse ku itariki ya: 19-11-2019  →  Musubize

Techonology niyo izatuma Imana izana Imperuka vuba.Kubera ko ituma abantu barushaho gukora ibyo Imana itubuza.Ibi binini bituma Ubusambanyi bwiyongera cyane.Ndetse n’abana b’abakobwa bakabwishoramo ku bwinshi,kubera ko baba bizeye ko nibasambana badasama (pregnancy).
Ubu tuvugana,Technology yakoze Female Robots abantu basigaye barongora,ndetse bagatera igikumwe nazo.
Technology niyo ituma Russia,USA na China barimo gukora intwaro zitwa Hypersonic Missiles ziteye ubwoba,zarimbura isi mu kanya gato cyane.Abatemera ko Imana yenda kuzana Imperuka kugirango ikure mu isi abantu bakora ibyo itubuza nkuko Bible ivuga,ntabwo batekereza neza.

gatare yanditse ku itariki ya: 19-11-2019  →  Musubize

Nabazaga niba ibyo binini bikoreshwa umuntu yanyoye amata

Alias yanditse ku itariki ya: 16-07-2023  →  Musubize

Ntago ari byiza gukoresha pillule d urgence birenze rimwe mu kwezi. Abantu bakwiye gusobanukirwa. Ntago wazanywa biriya binini 10 cg 15 mukwezi ngo bikugwe amahoro.

Peter yanditse ku itariki ya: 18-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka