Imishinga y’impinduka mu buvuzi MINISANTE yijeje Abanyarwanda igeze he?

Hashize umwaka Minisitiri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaje ko irimo gushyira mu bikorwa imishinga ikomeye izafasha u Rwanda kuba icyitegererezo mu karere mu bijyanye n’ubuvuzi.

Uruganda rukora imiti rwa Cooper Pharma East Africa rw'Abanya-Maroc rwatangiye kubakwa
Uruganda rukora imiti rwa Cooper Pharma East Africa rw’Abanya-Maroc rwatangiye kubakwa

Imwe muri iyo mishanga yanahawe igihe ntarengwa cyo kuba yatangiye gukorwa, mu gihe indi MINISANTE yavugaga ko ikiri kwigwaho. None ubu yaba igeze he?

Kigali Today yaganiriye na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba kugira ngo imenye amaherezo yayo n’icyizere iha bamwe mu barwayi bari barakuyeyo amaso kubera kutagira ubushobozi bwo kwivuriza hanze.

Inkuru nziza ku bivuza indwara z’umutima

Prof. Sir Magdi Habib Yacoub, umuganga ubaga imitima ukomoka mu Misiri ni umwe mu bateganya gutangiza ikigo cya mbere gikomeye kivura imitima.

Ni amakuru yatangaje ku itariki 22 Kamena 2018, ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, yemeza ko nicyuzura kizafasha ibihumbi by’Abanyarwanda bakoraga ingendo zijya hanze kwivuza.Ni ikigo kizaba gifite abaganga b’abahanga mu buvuzi, ariko si ibyo gusa kuko kizagira n’uruhare mu kugabanya amafaranga yatangwaga n’abivuza.

MINISANTE itangaza ko Umunyarwanda wivuza umutima akenera nibura agera kuri miliyoni 25Frw kugira ngo yivurize mu mahanga.

Minisitiri Dr. Gashumba avuga ko imirimo yo kwiga aho icyo kigo kizubakwa igeze kure. Agira ati “Dufatanije n’abafatanyabikorwa bacu turi kwiga ku bijyanye n’amafaranga azakoreshwa no gutunganya ubutaka.”

Sir Magdi Yacoub ufite ubunararibonye mu byo kuvura umutima, ni n’umwarimu mu kigo cyo mu Bwongereza kiga ibijyanye n’umutima “National Heart and Lung Institute, Imperial College London.”

Yanashinze ikigo gikora ubushakashatsi ku mutima yise Magdi Yacoub Institute gikorwamo ubushakashatsi n’abarimu n’abanyeshuri bagera kuri 60.

Ikigo kivura kanseri

Ikigo cya Butaro kivura kanseri ubu kirakora ariko ntikiri ku rwego rukenewe ubu
Ikigo cya Butaro kivura kanseri ubu kirakora ariko ntikiri ku rwego rukenewe ubu

Abanyarwanda benshi bahora bategereje umunsi mu Rwanda hazagera ikigo kizobereye mu buvuzi bwa kanseri.

Mu Ugushyingo 2017, mu nama yigaga kuri kanseri yateraniye i Kigali, MINISANTE yatangaje ko u Rwanda rufite gahunda yo gushyiraho ikigo kabuhariwe mu kuvura kanseri.

Kuva aho indwara ya kanseri iziye ku isonga mu guhitana abantu benshi mu myaka mike ishize, u Rwanda na rwo rwagaragaye mu bihugu byibasiwe nayo.

Ku rwego isi,kanseri ihitana abagera kuri miliyoni 8.2 buri mwaka ugereranije na miliyoni 14 bapimwa buri mwaka bagasanga bayirwaye.

60% by’abarwayi bo muri Afurika bakenera guca mu byuma bisuzuma iyo ndwara, nko mu Rwanda abenshi bajyaga kwivuriza mu bihugu nk’u Buhinde.

Mu Rwanda hari ikigo cya Butaro "Butaro Cancer Treatment Center, giherereye mu Karere ka Burera, ariko ntigifite ubushobozi bwo gusuzuma no kuvura ku rwego ruhambaye.

Minisitiri Dr. Gashumba ati “Ikigo kivura indwara ya kanseri kiraba cyatangiye gukorera i Kanombe bitarenze ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka.”

Inganda zikora imiti

Mu mwaka umwe, ku isoko ry’u Rwanda hazaba hari imiti yakorewe mu Rwanda. Ibyo bizashoboka kubera inganda ebyiri zatangiye kubakwa, nk’uko byemejwe na Minisitiri Dr. Gashumba.

Ati “Turizera ko izi nganda na zo zizaba zikora mbere y’uko umwaka wa 2019 urangira.”

Muri izo nganda harimo urwa L.E.A.F. Pharmaceuticals LLC, rusanzwe rukorera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Dr. Clet Niyikiza warushinze avuga ko azashyira ingufu mu kugira u Rwanda igihugu gikomeye mu gukora imiti n’ubushakashatsi.

Mu kwezi k’Ukuboza 2017, nibwo hatangijwe imirimo yo kubaka uruganda rw’ikigo "Cooper Pharma East Africa" cy’Abanya-Maroc.

Urwo ruganda rurimo kubakwa kuri metero kare ibihimbi 20 mu gice cyahariwe inganda cya Masoro,ruzatangira gukora imiti yoroheje.

Minisitiri Gashumba kandi yanahishuye ko hari urundi ruganda rwa gatatu rwamaze guhabwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

Ati “Mu cyumweru gishize nibwo urundi ruganda rwahawe icyangombwa. Nyirarwo ntaratangira ibyo kubaka,ariko mu minsi ya vuba arabitangira.”

Iyo mishinga ije yiyongera kuri gahunda yo kwifashisha utudege duto tutagira abapilote “Drones” mu gutanga serivisi z’amaraso mu Rwanda.

Hari n’indi mishinga ikomeza kuvugwa ariko itaratangira,nk’uwumuganga ukora imiti ituma abantu batazana uruhara, wifuje ko Leta y’u Rwanda yamufasha gutangiza ivuriro rye mu Rwanda. Yabitangarije mu ihuriro ry’Abanyarwanda rya “Rwanda Day” ryabereye mu Bubiligi umwaka ushize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko dukeneye ubuvuzi buteye imbere.Abantu benshi bifite,bajya kwivuriza mu mahanga kandi bibaruhije.Nibe nibuze twageraga ku rwego rwa Kenya,urugero,Aga Khan Hospital.
Ariko nk’umukristu,ndibutsa abantu ko mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 21:4.Niyo mpamvu tugomba gukorera iyo paradizo kugirango tuzayibemo.Dukore kugirango tubeho,ariko kandi dushake n’imana cyane,aho kwibera mu byisi gusa.
Bible yerekana neza ko abantu bibera mu byisi gusa batazaba muli paradizo.

Gatare yanditse ku itariki ya: 12-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka