Imfungwa n’abagororwa bazakomeza gukingirwa uko inkingo za Covid-19 zigenda ziboneka

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) buratangaza ko uko inkingo za Covid-19 zikomeza kuboneka ari nako imfungwa n’abagororwa bazakomeza kugenda bakingirwa.

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi muri gahunda yo gukingira abaturage bayo kugira ngo badakomeza kuzahazwa n’iki cyorezo cyibasiye Isi guhera muri Werurwe 2020 aho kimaze guhitana abasaga Miliyoni 4 n’ibihumbi 600 barimo abarenga ibihumbi 177 bo ku mugabane wa Afurika, harimo 1,153 bo mu Rwanda kugeza tariki 09 Nzeri 2021.

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukingira abantu benshi kandi bo mu byiciro bitandukanye harimo n’abari muri gereza.

Umuvugizi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, SSP Gakwaya Pelly Uwera, avuga ko batangira gahunda yo gukingira batangiriye ku bakuze n’abafite indwara zidakira nk’uko byakozwe n’ahandi hatari muri gereza ariko ngo uko inkingo zikomeza kuboneka niko bagenda bakingira n’ibindi byiciro.

Ati “Uko inkingo zigenda ziboneka natwe turifuza gukingira buri mugororwa wese aho ava akagera agakingirwa kugira ngo turebe ko na bo nk’abandi Banyarwanda uburenganzira bwabo bwose babubona”.

Muri Gereza 13 ziri mu Rwanda habarirwa imfungwa n’abagororwa basaga ibihumbi 70 barimo abagore basaga gato ibihumbi 5.

Mu Rwanda hamaze kwakirwa ubwoko bw’inkingo za covid-19 burimo AstraZeneka, Pfizer, Sonipharm hamwe na Johnson & Johnson.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bafite intengo y’uko uyu mwaka wa 2021 uzajya kurangira mu Rwanda hamaze gukingirwa byibuze 30% by’abagomba gukingirwa naho umwaka utaha ukazarangira byibuze hakingiwe 60%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka