Imbangukiragutabara zimaze kuboneka ku bwinshi, ariko zibangamiwe no kubura aho zinyura

Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ivuga ko yatangiye kugira umubare yifuza w’imbangukiragutabara(ambulance), ndetse ikaba irimo kuzegereza abaturage, ariko ngo haracyari ikibazo cyo gutinzwa mu nzira n’umubyigano w’ibindi binyabiziga.

Minisiteri y'Ubuzima yakiriye imbangukiragutabara nshya 114 ziyongera kuri 80 ziherutse gutumizwa mu kwezi kwa Kamena k'uyu mwaka
Minisiteri y’Ubuzima yakiriye imbangukiragutabara nshya 114 ziyongera kuri 80 ziherutse gutumizwa mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yabitangaje tariki 09 Kanama 2024 amaze kwakira imbangukiragutabara 114 nshya zari zaratumijwe mu mahanga.

Izi mbangukiragutabara zije zisanga izindi 80 zageze mu Gihugu mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka wa 2024, hamwe n’izindi zigera hafi kuri 300 zisanzwe zikoreshwa, nubwo ngo zirimo izishaje.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko intego u Rwanda rwihaye ari ukugira nibura imbangukiragutabara 510 ubwo 44 zatumijwe hanze zizaba zigeze mu Gihugu, mu minsi iri imbere (itaramenyekana neza).

MINISANTE ivuga ko yari imaze kugera ku ntego y’uko umuntu uhamagaye imbangukiragutabara ari muri Kigali, atagomba kumara iminota irenze 15 itaramugeraho, ariko ngo hari ubwo itinda kubera umubyigano ukabije w’ibinyabiziga mu muhanda.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, aha yarimo agenzura imikorere y'izi mbangukiragutabara
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, aha yarimo agenzura imikorere y’izi mbangukiragutabara

Dr Nsanzimana ati “Mu bintu bitatu bituma ambulance itinda mu nzira, icya mbere kiri ku rugero rwa 70% ni ukuba yahuye n’izindi modoka mu nzira zikayibuza gutambuka, icyo turi kugikoranaho n’izindi nzego, cyane cyane Polisi, ariko noneho n’abaturage(bwatwaye imodoka zisanzwe) turabasaba, ntabwo ari ukwinginga, ko bajya baha ambulance inzira mu buryo bwihutirwa."

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko hari amategeko ahana umuntu watindije ubutabazi, akaba ari byo barimo kuganiraho na Polisi kugira ngo byorohere imbangukiragutabara kugera ku murwayi no kumugeza kwa muganga.

Imbangukiragutabara nshya zatumijwe mu mahanga ziri mu bwoko bubiri, aho iyifitemo ubutabazi bw’ibanze buciriritse igurwa amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 80Frw, mu gihe iyifitemo uburyo bwisumbuyeho bwo kuvura umurwayi utaragera kwa muganga, igurwa agera hafi kuri miliyoni 180Frw.

Izi mbangukiragutabara zifitemo uburyo bugezweho bwo gutabara indembe zabaye icyenda guhera ku wa Gatanu tariki 09 Kanama 2024, mu gihe hari hasanzwe hari imwe gusa.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko irimo gushyira ikoranabuhanga muri ambulance, ribuza umushoferi kugendera ku muvuduko ukabije urengeje 80km ku isaha, kutemera gutwarwa n’umuntu wanyweye ibisindisha, ndetse no kuba umurwayi ashobora gukoresha telefone akabona aho ambulance igeze iza kumutabara.

MINISANTE kandi yashyize imbangukiragutabara zose ifite mu ikoranabuhanga rimwe(EMS), rimenya aho buri imwe imwe iherereye, ku buryo umurwayi uyifuza hahita hitabazwa iri hafi ye.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nemba mu Karere ka Gakenke, Jean Baptiste Habimana, avuga ko ubuke bw’imbangukiragutabara bwatumaga batihutira kugera ku murwayi urembye uri mu rugo, bigatuma aremba kurushaho.

U Rwanda rumaze kurenza intego y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS/WHO) mu kuzuza umubare w’imbangukiragutabara zikenewe, aho rugeze ku baturage ibihumbi 30 basangiye ambulance imwe, mu gihe intego ya OMS/WHO ari abaturage ibihumbi 40-50 basangiye ambulance.

Reba muri iyi Video uko byari byifashe ubwo MINISANTE yakiraga imbangukiragutabara nshya 114

Video: Salomo George/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka