Imbangukiragutabara ‘yananiwe kugenda mu misozi’ abari bayihawe barayamburwa

Ababyeyi bivuriza ku kigo nderabuzima cya Rwinzuki giherereye mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi baravuga ko kwamburwa imbangukiragutabara bari barahawe n’abagiraneza bo mu butaliyani byabagizeho ingaruka kuko yabafashaga kwihutira kugera ku bitaro.

Iyi ni yo mbangukiragutabara bari bahawe n'abagiraneza bo mu gihugu cy'ubutaliyani
Iyi ni yo mbangukiragutabara bari bahawe n’abagiraneza bo mu gihugu cy’ubutaliyani

Bimwe mu bibazo bavuga ko bahura na byo ni abana n’ababyeyi bashobora kubura ubuzima mu gihe cyo kubyara kubera gutinda kugerwaho n’imbangukiragutabara iturutse ahandi kuko hari igihe bayitumaho ntiboneke kandi n’igihe ibonetse ikahagera umurwayi yarembye.

Umwe muri abo babyeyi witwa Nyirangirabagenzi Seraphine ati “Hari igihe ugira ibibazo utwite inda igakorogana ikavamo bagahamagara imbangukiragutabara ikabura ukirirwa aho uri kuva ikaza kuza wamaze kwangirika.”

Mugenzi we witwa Mukashema Mariya yunzemo ati “Ubushize hari ababyeyi batatu bari bagize ikibazo harimo uwari ufite inda agomba kubyara biba ngombwa ko ajya i Mibirizi bashatse imbangukiragutabara irabura ibi mvuga ni ukuri mbihagazeho ni ikibazo dufite kituremereye cyane.”

Abo babyeyi bavuga ibi mu mu gihe bari bamaze kwizera ko batazongera guhura n’ibibazo nk’ibyo kuko bari barahawe imbangukiragutabara n’abagiraneza bo mu Butaliyani ariko iyo modoka ikananirwa gukorera mu misozi ya Rwinzuki. Abari bayihawe basaba ko abayijyanye bayibaguraniramo indi.

Uzayisenga Justine ati “Imbangukiragutabara twari dufite barayijyanye ngo bazatuguranira ntibazana indi ariko mwatuvuganira bakazana iyo mbangukiragutabara.”

Ababyeyi bivuriza ku kigonderabuzima cya Rwinzuki bahangayikishijwe no kutagira imbangukiragutabara
Ababyeyi bivuriza ku kigonderabuzima cya Rwinzuki bahangayikishijwe no kutagira imbangukiragutabara

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko serivisi ishinzwe imicungire y’imbangukiragutabara muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yajyanye iyo mbangukiragutabara nyuma yo kunanirwa gukorera mu misozi ya Nzahaha bitewe n’uburyo yari ikozemo. Icyakora Akarere ngo karateganya kuzabagenera indi mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Ni byo Kayumba yasobanuye ati “Yari imodoka idakwiranye n’imihanda y’ino kubera ko yari ngufiya hafatwa icyemezo cy’uko SAMI icunga imbangukiragutabara iyitwara ariko bakazashakirwa indi. Rero ni cyo tugiye gukora. Ubu mu ntego y’akarere ni uko buri mwaka tuzajya tugura imbangukiragutabara ebyiri, bivuze ko nitubishyira mu ngengo y’imari, kiriya kigo na cyo kizitabwaho nk’icyigeze kuyitunga ubu kikaba ntayo gifite.”

Iyi mbangukiragutabara bayihawe ku wa 29 Nyakanga 2015, bayimarana iminsi mike bahita bayamburwa. Iyo mbangukiragutabara hamwe n’ibitanda byo kuryamaho ndetse na matora byazanye n’iyi mbangukiragutabara byose byari bifite agaciro ka miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda, babitewemo inkunga n’abagiraneza bo mu gihugu cy’u Butaliyani bagize ishyirahamwe rya Rotary Club.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

leta ikore uko ishoboye bafashwe kubona ibishoboka babatunganyirize iyo mihanda kandi babone n’undibufasha bwose.

NGENDAHIMANA Placide yanditse ku itariki ya: 25-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka