
Iyo mashini ifite agaciro ka miliyoni 83Frw, ibaye iya kabiri mu Rwanda nyuma y’iri mu bitaro bya Butaro byo muri Burera.
Iyo mashini kandi ifite ikoranabuhanga rigezweho rituma impuguke z’abaganga bari hirya no hino ku isi bahanahana ibitekerezo ku gisubizo cy’ikizamini runaka, bigaha umurwayi amahirwe menshi yo gukira, nk’uko Dr Lt Col Ntaganda Fabien ukuriye laboratwari y’ibyo bitaro abivuga.
Yagize ati “Bizatuma umurwayi amenya indwara arwaye vuba bityo ayivuze vuba, akaba yanabona amahirwe yo gukira. Ni n’uburyo bwiza ku baganga kuko tubasha kuvugana n’abari hirya no hino ku isi, tukahungukira ubumenyi bwinshi bityo n’igihugu kikazamura ubuzima bw’abaturage bacyo.”

Yakomeje avuga ko iyo mashini ifite ubushobozi bwo gupima kanseri z’amoko yose kandi ku byiciro by’abantu bitandukanye.
Ati “Tuzabasha gupima kanseri yo mu maraso na kanseri isanzwe kandi bigakorwa mu buryo bunyuranye ku bana no ku bakuru. Ni ikintu cyiza iyi mashini izadufasha kuko ubwoko bwose tuzabupima bigaha amahirwe abarwayi.”
Akomeza avuga ko kugeza ubu,hari abaganga 14 b’Abanyarwanda bo mu bitaro bitandukanye bamaze guhugurirwa gukoresha iyo mashini, bikazagenda bigera no ku bandi.

Iyo mashini ngo ni inkunga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateye u Rwanda, ngo ikaba yaraturutse ku gitekerezo cyo kwarwanya kanseri ku isi cyagizwe n’uwahoze ari Perezida w’Amerika Barack Obama akiri ku butegetsi.
Ohereza igitekerezo
|
Muri make Bazira ngo nitureke kwiga tureke kuyobora igihugu tureke gushaka amafaranga avamo umusoro tuzubakamo ibitaro. Nonese Bazira we gushakimana byabujije nde kwiga, bibuza nde kuyobora igihugu, bibuza nde gucuruza cyangwa kuba injiniya koko! Abanyamadini ko abazungu bazana bibiliya bo baje babikora byose barabitwigisha none mwe bararusahurira munduru ngo ni byisi isi irashize! bibiliya ayizana umuzungu ntiyarazi gusoma uwo murongo ngo yigumire iwabo ategereze? Ariko mwe ngo murarimbutse! Mana numva iyi mvugo yuzuye ubugome gusa! Mureke dukore twemera ko turikumwe n’Imana y’i Rwanda igihe nikigera tuzapfe nkimfura tutandavuye. Mugire Imana y’i Rwanda
Ni inkuru nziza cyane kuko kwipimisha CANCER mu Rwanda byari bikomeye.Nagirango nibutse abantu ko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa (Revelations 21:4).Niyo mpamvu BIBLE idusaba gushaka ubutegetsi bw’imana kuko aribwo bwonyine buzakuraho ibibazo byose dufite (Matayo 6:33).Ni nayo mpamvu dusenga buri munsi dusaba imana ngo "Ubwami bwawe buze",nukuvuga ngo "Ubutegetsi bwawe buze".Ku munsi w’imperuka,imana izamenagura ubutegetsi bw’abantu ku isi nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Imana izaha ubutegetsi bw’isi yose YESU,maze ahindure isi Paradizo (Ibyahishuwe 11:15).Aho guheranwa n’ibyisi gusa (shuguri,politics,etc...),dushake ubwo butegetsi bw’imana buli hafi kuza.Abantu bose banga kubushaka,imana izabarimbura kuli uwo munsi uri hafi (Yeremiya 25:33).