Ikinini gikoze mu mahenehene kizajya cyifashishwa mu kuvura Bwaki

Dr Uwiragiye Joseph, ukuriye ikigo mbonezamirire mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK), avuga ko ikinini cya Goet’s milk gikoze mu mahenehene kizafasha abana barwaye bwaki gukira neza.

Mu kiganiro twagiranye tariki 12/01/2012, Dr Uwiragiye yasobanuye ko amahenehene arimo intungamubiri nyinshi zishobora gutuma umuntu agarura vuba vuba intungamubiri yatakaje.

Asobanura ko amahenehene akunze gutuma umubiri w’umuntu ibyibuha mu gihe usanga umwana warwaye bwaki aba yarananutse. Abantu barwara bwaki ugasanga imibiri yabo yarabyimbye, iyo banyoye amahenehene umubiri wabo utangira kubyimbuka.

Ikinini kandi ntabwo kivura bwaki gusa kuko kivura n’igifu. Kivura indwara zitandukanye harimo no kuvura abana urwungano mpumekero (organe respiratoire), kigabanya ibinure byinshi mu mubiri.

Uretse kuba amahenehene akorwamo ibinini havamo n’ibindi bintu byinshi bitandukanye harimo za foromaje zikoze mu mavuta yakuwe muri ayo mahenehene, amavuta yo kwisiga, amahenenehene yo mu bikarito yo kunywa acuruzwa mu nganda ziyatunganya, ndetse mu bihugu byateye imbere bamaze kumenyera ko ushaka kunywa amahenehene ajyenda akayikamira.

Abantu benshi bakunze kurwara indwara ya bwaki kubera ikibazo cy’imirire mibi no kudasobanukirwa gutunganya indyo yuzuye kandi ifite intungamubiri zihagije.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka