Ikigo nderabuzima cya Nyagatare kizimurirwa ahandi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko kubera amazi azengurutse inyubako z’ikigo nderabuzima cya Nyagatare kizimurirwa ahandi burundu.

Ikigo nderabuzima cya Nyagatare kizimurwa burundu kuko aho gikorera hatameze neza
Ikigo nderabuzima cya Nyagatare kizimurwa burundu kuko aho gikorera hatameze neza

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyagatare Nakato Agnes, avuga ko hashize imyaka ibiri amazi atangiye kugaragara impande z’inyubako y’ikigo nderabuzima, ariko akaba yaragiye yiyongera cyane mu itumba rishize ku buryo amazi ashobora kuba yarinjiraga mu musingi w’inyubako.

Avuga ko nubwo bitishe serivisi ariko gukorera mu nyubako zizengurutswe n’amazi bibatera impungenge.

Ati “Impungenge ntizabura, n’ubibona wese yazigira. Itumba rishize ni bwo amazi yabaye menshi atangira kwinjira mu musingi w’inyubako ariko umukozi w’akarere yazanye undi muntu bagerageza kuyakamura, ubu iki gihe urabona ko ari make ariko dufite impungenge z’imvura itaha”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Murekatete Juliet avuga ko ikibazo bakizi kandi banahasuye bakirebera ikibazo gihari.

Avuga ko ubu hamaze kuboneka aho kimurirwa by’agateganyo, ariko inzu y’ababyeyi zikazahaguma kuko zo aho zubatse hatari ikibazo.

Agira ati “Turabizi kandi tumaze igihe tuhasura, twabashije kubona aho twakimurira by’agateganyo, dutizwa na IPRC Ngoma n’ibikoresho byabo barabitwaye, bazimuka rero gusa hazasigara inyubako itari mu mazi”.

Inyubako itazimurwa ni inzu y’ababyeyi kuko yo itari mu mazi ndetse ngo ikazasigara irebererwa n’ibitaro bya Nyagatare.

Murekatete Juliet kandi avuga ko kubera ko aho kizaba kimuriwe by’agateganyo ari intizanyo ya IPRC Ngoma kandi aho kiri ubu hakaba hari amazi, hari na gahunda yo kukimurira ahandi burundu nubwo bitari byashyirwa mu ngengo y’imari.

Ati “Dusanganywe ibigo nderabuzima 20 ntabwo twavuga ko imwe twayivanyeho aho twashaka ahandi tukayishakira ingengo y’imari. Gusa ntitwavuga igihe kuko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka amafaranga yo kuyimurira ahandi bitarimo ariko bizakorwa kuko hariya ni mu mazi”.

Akarere ka Nyagatare kabarirwamo ibigo nderabuzima 20 n’ibitaro bibiri harimo ibya Gatunda byuzuye vuba aha, ariko bikaba bitaratangira gutanga serivisi zose uretse iz’ibanze kubera ibikoresho bitaraboneka kuko byatumijwe mu mahanga bikadindizwa n’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze turashimira ubufanye bw’Akarere ka Nyagatare budahwema muguterana ibikorwa remezo.

Jean Paul uwiringiyimana yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka