Ikigo nderabuzima cya Gahombo kirasaba kongererwa abakozi

Nyuma yo kunguka ishami rishya ryo gufasha abaturage bahivurizaga baturuka mu duce twa kure, ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Gahombo giherereye mu karere ka Nyanza buravuga ko bukeneye abandi bakozi kugira ngo service batanga zikomeze kugenda neza.

Iri shami ry’iki kigo nderabuzima cya Gahombo ryashyizwe mu ga centre k’ubucuruzi ka Butansinda kari mu murenge wa Kigoma ryatangijwe mu kwezi gushize rifite ubushobozi bwo kwakira abaturage bagera ku bihumbi 14 bo mu murenge wa Kigoma byagoraga kugera i Gahombo aho ikigo nderabuzima giherereye.

Gahamanyi Genevieve, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gahombo, yadutangarije ko nyuma yo gufungura iri shami bahuye n’ibibazo byo kubura ibikoresho bihagije ariko cyane cyane abakozi kuko babanye bake ugereranyije n’ababagana.

Abaturage batangiye kwivuriza kuri iri shami bavuga ko ubusanzwe i Gahombo hababeraga kure maze bagahitamo kujya kwivuriza ku bigo nderabuzima byo mu yindi mirenge biri ahantu hagendeka neza.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka