Ikigo cy’urubyiruko cyashyizeho abakangurambaga b’urungano mu kwirinda inda zidateganijwe na SIDA

Ikigo cya Kimisagara gishinzwe gufasha urubyiruko guteza imbere umurimo n’umusaruro, cyashyizeho abakangurambaga b’urungano gihereye ku rubyiruko, kugira ngo ingamba za Leta zo kuboneza urubyaro no kurwanya icyorezo cya SIDA zigerweho ku kigereranyo kiri hejuru.

Mukeshimana Seraphine ushinzwe ubujyanama no kwipimisha SIDA ku bushake, yavuze ko uburyo bwo gukoresha abakangurambaga b’urungano buzafasha benshi kwirinda, kuko abatoranijwe ari urubyiruko rukorana na bagenzi babo benshi kandi mu gihe kinini gishoboka, ndetse bakaba bafite ijambo mu mashyirahamwe bayobora.

Mu karere ka Nyarungenge aho ikigo cya Kimisagara gikorera, hatoranijwe urubyiruko 30, kandi buri wese ngo ayobora abantu barenga 30, haba mu makoperative, mu mashyirahamwe no muri za korari zo mu madini atandukanye.

Uru rubyiruko rusabwa gutanga raporo buri kwezi zigaragaza umubare wa bagenzi babo rwafashije kwirinda inda zidateguwe no kwandura agakoko gatera SIDA, rukaba rwarahawe imfashanyigisho zirimo ibitabo n’udukingirizo.

Icyimpaye Mathilde, umwe mu basore n’inkumi bahuguwe, yagize ati: “Ntabwo byoroshye kubona agakingirizo mu iduka rikoreramo umubyeyi ukuruta, utari urungano rwawe wisanzura ho, biragoye no kumugisha inama kuko uba ukeka ko akubonamo uburaya, bigatuma abenshi dukorera aho.”

Uru rubyiruko rusanga guha agaciro umuco wo kwiyubaha no kwifata, ari bwo buryo bwa mbere ku muntu utifuza SIDA no gutera cyangwa gutwara inda atateganije. Ariko mu gihe bidashobotse hakaba hakoreshwa uburyo bw’agakingirizo ku bantu batarashaka.

Abakangurambaga b'urungano.
Abakangurambaga b’urungano.

Ku bantu bashatse bo bemerewe gukoresha uburyo bwose, bwaba ubwa kamere nko kubara, ururenda, gupima ubushyuhe no konsa umwana neza; ndetse n’uburyo bwa kizungu bugizwe n’agakingirizo, ibinini, inshinge, udupira cyangwa kwifungisha burundu.

Mu mpamvu zongera ubusambanyi, urubyiruko rushyira ku isonga filime z’urukozasoni, gutinyuka ubusambanyi, no gushaka amaramuko kubera ubukene n’ubushomeri.

Uretse gufasha urubyiruko kuboneza urubyaro no kwirinda SIDA, ikigo cya Kimisagara giteza imbere siporo, kwihangira imirimo no kumenya ikoranabuhanga ku buntu, aho usanga abatarabona imirimo bajya yo aho kugirango bahugire mu biyobyabwenge n’ubusambanyi.

Kurera umwana biragoye mu gihe umuntu aba asanzwe nawe atishoboye. Kandi ngo ni ukongerera umutwaro igihugu nk’u Rwanda kidafite amikoro ahagije yo gutunga abagituye barushaho kwiyongera, nk’uko bisobanurwa na Niyitegeka Jean Marie Vianney ushinzwe ibikorwa byo kurinda urubyiruko SIDA n’inda zititeguwe muri Ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka