Ikibuga cya drone gishya cy’i Kayonza cyatangiye gukoreshwa

Ikibuga cya kabiri cy’utudege tutagira abapilote (drone), giherereye mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Uburasirazuba cyatangiye gukora, kikazajya giharukiraho utudege dutwaye amaraso n’ibindi bikoresho byifashishwa kwa muganga, tubijyana ku bigo nderabuzima no ku bitaro binyuranye byo muri iyo ntara.

Nyuma ya Muhanga zipline izajya inahagurukira Kayonza
Nyuma ya Muhanga zipline izajya inahagurukira Kayonza

Ku itariki 29 Mutarama 2019, abayobozi ba sosiyete ishinzwe kugenzura utwo tudege, bagiye gutaha ikibuga gishya ku mugaragaro bareba uko akadege ka mbere gahaguruka kuri icyo kibuga cy’i Kayonza.

Keller Rinaudo, Umuyobozi mukuru wa sosiyete ya Zipline yagize ati “Mu minota mike ishize, Zipline yagurukije drone ya mbere kuri iki kibuga cyo mu Burasirazuba bw’u Rwanda.Twishimiye ko tugiye kongera ibindi bitaro mu bo duha serivisi zacu mu minsi iri imbere”.

Ibikorwa bya drone byatangijwe ku mugaragaro mu 2016 mu Karere ka Muhanga, kuva icyo gihe, Zipline ijyana amaraso ku bitaro 21, intego ni uko hamwe n’ikibuga gishya cya Kayonza, drone zijya zijyana amaraso ku bitaro 30 n’ibigo nderabuzima 400.

Mu nkuru yabanje, Bimpe Israel, umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Zipline mu Rwanda yabwiye Kigali Today ati, “Sosiyete ya zipline yabonye drone nshya, zifite ubushobozi bwo gutwara ibikoresho bwisumbuyeho ku zisanzwe, kandi izo nshya zinagenda ahantu harehare ugereranije n’izisanzwe.”

Bimpe yavuze ko drone za mbere zifite ubushobozi bwo gutwara ikiro kimwe n’igice (1.5 kg), zikaba zishobora kuguruka kugera ku birometero 20 .

Drone zakurikiyeho zifite ubushobozi bwo gutwara 1.7Kg kugeza ku 2Kg, zikaba zaguruka kugeza ku birometero 160.

Drone zatangiye zitwara amaraso gusa, nyuma ku itariki 24 Ukwakira 2018, inama y’abaminisitiri yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na sosiyete ya Zipline kugira ngo drone zijye zitwara ibindi bikoresho byo kwa muganga nk’imiti, n’ibindi bitaremera.

Ikoreshwa rya drone mu kujyana amaraso, ryakemuye ibibazo byo kuyageza ku bigo nderabuzima mu Ntara y’Uburengerazuba no mu Ntara y’Amajyepfo, hifashishijwe ikibuga cya drone cy’i Muhanga.

Ikibuga cya drone cy’i Kayonza, kizafasha mu gutwara amaraso mu bice bitandukanye byo mu Ntara y’Uburasirazuba no mu Ntara y’Amajyaruguru nko ku bitaro bya Butaro.

Kuva Perezida Kagame yatangiza ku mugaragaro ibikorwa bya drone, ku itariki 14 Ukwakira 2016, igihe drone zikoresha zijyana amaraso cyaragabanutse cyane, kuko cyavuye ku masaha ane,ubu zikoresha nibura iminota 15.

Dr Saibu Gatare, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso (CNTS), yagize ati , “Hari ibitaro byakoreshaga amasaha arenze atatu, bije gushaka amaraso hano ku kigo.”

Kuva ku itariki 24 Mutarama uyu mwaka, iyo sosiyete yari ifite ubushobozi bwo kohereza drone icyenda icyarimwe, kugira ngo irusheho kwihutisha serivisi itanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

a batwanga . akenshi nibyo bibarwa ibikorwa by indashyikirwa babona u Rwanda rukora ushaka azabaze, ahandi ibi bikorwa azabaze ahandi ubwisungane buli muli Africa aho kutwigira ho ahubwo bazana, inzangano zidafite aho zizabageza

gakuba yanditse ku itariki ya: 2-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka