Ikibazo cy’imirongo kwa muganga kiraza gukemurwa n’ikoranabuhanga - Minisitiri Nsanzimana
Hirya no hino ku mavuriro, haba ku bigo nderabuzima ndetse no ku bitaro, hagaragara imirongo miremire y’abarwayi baba baje kwivuza, bikababangamira kubera kuhamara igihe kinini batarakirwa, haba n’aho bamwe bataha bakazagaruka bukeye, gusa iki kibazo ngo kiraza gukemuka bidatinze.
Umwe mu baganiriye na Kigali Today wo mu Karere ka Muhanga, avuga ko kwa muganga hakiri ikibazo cy’uburyo abantu batinda bategereje serivisi.
Uyu mubyeyi ari “Ushobora kujya kwa muganga mu gitondo, akazi kagatangira uhari, ariko uhasanga n’abandi bantu, ukajya ku murongo ugategereza, ukabona na saa sita zikugereyeho batarakwakira. Hari ubwo rero unanirwa kwihangana kubera amasaha aba yakuze ugataha, ukazagaruka ejo. Biterwa ahanini n’abantu benshi baba baje kwivuza kandi abaganga ababa ari bake”.
Ikibazo cy’imirongo miremire kwa muganga, cyagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe 2026, ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, gahunda za Guverinoma, aho ibijyanye n’ubuzima biri mu byihariye umwanya munini.
Depite Uwamaho ni we wabajije iki kibazo cy’imirongo miremire kwa muganga, asahaka kumenye ikirimo gukorwa kugira ngo gikemuke burundu, kuko kimaze imyaka gihora kivugwaho.
Mu kumusubiza, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko hari ibirimo gukorwa bishingiye ku ikoranabuhanga ku buryo kiri mu nzira yo gukemuka.
Minisitiri Nsanzimana yagize ati “Ikibazo cy’imirongo miremire kiraza gukemurwa n’ikoranabuhanga nta kindi. Jyewe mfite icyizere cyinshi kuko niba mwibuka ukuntu kera muri banki twabaga twicaye ku ntebe, tugenda twimura ikibuno kugira ngo tugere kuri ‘guichet’ (ahatangirwa amafaranga), none ubu turabyikorera kuri telephone”.
Ati “No kwa muganga rero ni byo dushaka gukora kandi vuba. Minisitiri w’Intebe yari yaduhaye amezi abiri ni uko twamusabye kumwe kw’inyongera ngo iki kibazo tube twagikemuye, turi hafi rero kugera ku musozo”.
Mu zindi ngamba zavuzwe zatuma icyo kibazo cy’imirongo kigabanuka ndetse hongerwa n’imitangire myiza ya serivisi, Minisitiri w’Intebe yavuze ko gahunda yo kongera abakozi na yo ishyizwe imbere.
Ati “Hari gahunda twavuze yo kongera abaganga, tukaba twasohora abaganga nibura 10,000 buri mwaka, tukabaha n’ibyo bakenera. Iyo gahunda yo kongera abaganga irimo gutanga umusaruro, muri 2028 turateganya ko hari abaganga ibihumbi 33 bazaba basohotse, na ho mu myaka itatu turashaka gusohora abaganga ba A2 bagera ku 3600, zikaba ari ingamba zo gukemura n’ikibazo cya serivisi mbi zikunze kuvugwa”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|