Igihembo cyitiriwe Nobel mu buvuzi cyahawe abavumbuye virusi ya Hépatite C

Abashakashatsi batatu bavumbuye virusi itera indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C izwi nka ‘Hépatite C ni bo batsindiye igihembo cyitiriwe Nobel mu byerekeranye n’ubuvuzi.

Abatsindiye iki gihembo ni Umwongereza witwa Michael Houghton n’Abanyamerka babiri ari bo Harvey na Charles Rice. Komite itanga ibi bihembo bya Prix Nobel yavuze ko ubushakashatsi bwabo bwakijije ubuzima bw’ababarirwa muri miliyoni.

Iyi virusi ni imwe mu mpamvu zitera indwara ya kanseri y’umwijima ivurwa iyo uyirwaye abonye umuha umwijima utarwaye. Mu myaka ya 1960 habayeho ikibazo cy’uko abarwayi bahabwaga amaraso bagiraga ikibazo cy’umwijima batazi aho cyavuye bikitwa indwara itazwi.

Kuri ubu hari ibizamini by’amaraso bikorwa iyi ndwara ikagaragara hakiri kare, umuti uyivura na wo ukaba warakozwe. Komite itanga ibi bihembo yavuze ko iyi ndwara ishobora gukira ku isi hose. Bati “Bwa mbere mu mateka iyi ndwara ishobora kuvurwa igakira, bitanga icyizere cyo kuyirandura ku isi hose.”
Kuri ubu abarenga miliyoni 70 babana n’iyi ndwara, ikaba ngo yica abarenga ibihumbi 400 ku mwaka.

Gahunda yo gutanga ibi bihembo bya Prix Nobel ikorwa habanza igihabwa ibyerekeranye n’ubuvuzi ku munsi wa mbere, ku munsi wa kabiri hagatangwa icyahariwe ubugenge, ku wa gatatu hatangwa icy’ubutabire. Mu mpera z’icyumweru hatangwa ibindi bibiri biba bitegerejwe na benshi. Ibyo birimo icy’ubuvanganzo gitangwa ku munsi wa kane n’icy’ amahoro gitangwa ku wa gatanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka