Igiciro cy’ubuvuzi bwa kanseri gihagaze gite mu Rwanda?

Kuri iki cyumweru tariki 28 Ukwakira, Abanyarwandakazi amagana, bahuriye mu mihanda ya Kigali bakora siporo mu rwego rwo kubungabunga ubuzima.

Abarwayi ba Cancer bavurirwa by'umwihariko mu bitaro bya Butaro
Abarwayi ba Cancer bavurirwa by’umwihariko mu bitaro bya Butaro

Urugendo rwatangiriye ku Kimihurura kuri Minisiteri y’Ubutabera, rurangirira kuri cyicaro cy’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), ahakorewe imyitozo ngororamubiri ndetse hakanatangirwa serivisi zo gupima kanseri y’ibere, umuvuduko w’amaraso no gupima ibiro byose bikozwe ku buntu.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Madamu Marie Chantal Rwakazina yagize ati “Gukunda igihugu, siporo no kurwanya indwara zitandura by’umwihariko umuvuduko w’amaraso ukabije, diyabete na kanseri y’ibere, nibyo byagariniweho. Umujyi wa Kigali uzakomeza gushyigikira Car Free Day ndetse unashishikarize abafatanyabikorwa kuyishyigikira.”

Iminsi ibiri mbere y’icyo gikorwa, Minisiteri y’ubuzima ibinyujije mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), yari yateguye ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri ndetse no kwigisha uko yakwirindwa no kwita ku bayirwaye.

Muri icyo gikorwa, abarwaye iyo kanseri baboneyemo umwanya wo gutangaza ko igiciro cy’ubuvuzi bwayo gihanitse cyane.

Ku bw’abo barwayi ngo igiciro cy’imiti kirahanitse cyane ku buryo hari n’igihe abaganga batinya kwandikira umurwayi imiti kubera ko babizi ko igiciro cyayo umurwayi atakigondera.

Ubuvuzi bwa kanseri y’ibere buratandukanye bitewe n’icyiro igezeho. Hari ikitwa Chemotherapy, Radiation na Surgery.

Jeanne d’Arc Umuhoza, ubwo yari ageze mu myaka 40 muri 2014 yamenye ko arwaye kanseri y’ibere. Kuva icyo gihe yatangiye guhangana n’iyo ndwara aho buri kwezi yishyura miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi agura imiti, ngo ibi kandi akabifatanya n’uburibwe buhoraho.

Yabwiye Kigali Today ati “Igiciro cyo kuvura kanseri kirahanitse cyane, by’umwihariko imiti yayo. Hari n’igihe muganga yanga kukwandikira imiti kuko aba atekereza ko utabasha kuyishyura.”

Umuhoza yasabye leta gushyiraho ikigega cyafasha mu kugabanya igiciro cy’imiti ndetse n’izindi serivisi zo kwita ku barwayi ba kanseri ndetse n’abayikize.

Françoise Gahamanyi uri mu kigero cy’imyaka 60 nawe yavuze ko abarwayi ba kanseri n’abayikize bahura n’ibibazo biturutse ku buryo bitabwaho budahwitse.

Yatanze urugero ko hari abarwayi bagiye babagwa bagatakaza ibice by’umubiri ntibamenye ko hari uburyo bw’insimbura ngingo kuko nta makuru baba bafite. Akaba yasabye abashinzwe kubitaho kujya babegera bakabamenyesha ko habaho n’insimburangingo kugira ngo uwaciwe ibere cyangwa urundi rugingo nawe abone ururusimbura.

Ati “Uburyo twe abagore twaremwe, tuba dushaka kugaragara neza ku buryo ubuze urugingo uba ugomba kurusimbuza kugira ngo ugaragare nk’udafite icyo ubura.”

Abagore bari mu myitozo ngororamubiri
Abagore bari mu myitozo ngororamubiri

Nta bwishingizi mu kwivuza bwishyurira umurwayi insimburangingo

Gahamanyi ariko yagarutse ku kuba igiciro cy’insimburangingo gihenze ku buryo abarwayi benshi mu Rwanda badafite ubushobozi bwo kuzigurira.

Ndetse ngo nta n’ubwishingizi mu kwivuza bwishyura izo nsimburangingo. Yasabye ko bakorerwa ubuvugizi mu bigo by’ubwishingizi ku buryo kanseri nayo yakongerwa ku rutonde rw’indwara bishingira.

Bisaba hagati ya miliyoni imwe na miliyoni icumi kugira ngo ubone insimburangingo nk’uko twabitangarijwe na Dr. Jules François Ndayisaba uyobora ishami rishinzwe indwara zitandura mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima.

Gahamanyi yagiriye inama abarwayi, ababwira ko hari ubwo bishyira mu byago byo gucibwa urugingo runaka, kubera kunanirwa kwita ku gice kiba cyakuwemo ikibyimba.

Yagize ati “Hagomba kurindwa izuba, ibikoresho bityaye ndetse n’ibindi bikoresho bishobora kwangiza ahabazwe.”

Yongeyeho ko ku bakiri kuvurwa mu buryo bwa “Chemotherapy”, bahura n’ibibazo by’imirire kuko nta bumenyi baba bafite ku ndyo yabafasha bigendanye n’uburwayi bwabo.

Serivisi z’ubuvuzi zigenda buhoro

Hagati aho kandi ikibazo abarwayi ba kanseri bagarutseho, ni serivisi z’ubuvuzi zigenda gahoro, ibyo bigatuma bamwe babura ubuzima ndetse n’amikoro akabashirana.

Gahamanyi yavuze ko hari igihe umurwayi anyura mu cyuma bakamubwira ko ategereza amezi atatu kugira ngo abone ibisubizo, ngo n’igihe biziye abaganga bavura kanseri bakabyanga kubera ko biba byaratinze cyane.

Kuko ngo baba bashaka ibisubizo bigaragaza uko umurwayi ameze mu gihe cya vuba.

Hari ingufu zifatika zashyizwe mu kuvura kanseri

Kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa leta y’u Rwanda yakoze ni ukubaka ibitaro bya Butaro byita ku barwaye kanseri.

Ibyo bitaro byafunguwe na Perezida Paul Kagame muri Mutarama 2011, byuzuye bitwaye miliyoni 5,8 z’Amadorali y’Amerika. Byakiriye abarwayi barenga ibihumbi bitandatu nk’uko Dr. Egide Nkwanumusingo wo kuri ibyo bitaro yabitangaje.

Ibyo bitaro byubatswe ku bufatanye na kaminuza yo muri Amerika Havard Medical School ndetse Partners in Health (PIH).

Cherly Mutabazi, umukorera-bushake uturuka muri Australia ukorera ikigo Breast Cancer Initiative East Africa (BCIEA), yakize kanseri mu myaka 20 ishize. Yashimye intambwe u Rwanda twateye, avuga ko kwivuza kanseri hakiri kare bigira uruhare mu gutuma umurwayi akira burundu. Nawe impamvu ngo yakize ni uko yavuwe hakiri kare.

Yavuze ko muri Australia ho ari ihame ko buri mwaka umuturage wese ajya kwa muganga kwisuzumisha kanseri y’ibere ndetse n’iyo mu bwonko.

Ni muri urwo rwego nawe yagiye ku muganga yumva ari muzima ariko bamusuzuma bagasanga arwaye kanseri y’ibere, agahita yitabwaho bwangu, mu kwezi kumwe gusa agahita akira.

Nk’uko Dr. Jules François Ndayisaba yabitangaje, mu Rwanda kanseri y’ibere yica abarenga 1,300 buri mwaka.

Yatanze inama ku bibeshya ko kanseri y’ibere ifata abagore gusa, kuko ngo muri abo 1300 bapfa buri mwaka, abagera kuri 40 ari abagabo.

Abagore bakoze imyitozo ngororamubiri kuri Rwanda Revenue Authority banabapima ku buntu Cancer y'amabere
Abagore bakoze imyitozo ngororamubiri kuri Rwanda Revenue Authority banabapima ku buntu Cancer y’amabere

Umubare muto w’abaganga b’inzobere mu kuvura kanseri

Dr. Ndayisaba ahamya ko u Rwanda rugifite umubare muto w’abaganga bazobereye mu kuvura kanseri ndetse n’imiti iracyahenze cyane.

Yavuze ko hari umuti umwe ugura miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Dr. Ndayisaba yabwiye Kigali Today ko u Rwanda rwatangiye ibiganiro n’inganda zikora imiti ya kanseri ku buryo imiti yajya igera mu Rwanda ikiva ku ruganda kugira ngo igiciro kigabanuke.

Yongeyeho kandi ko RBC na Minisiteri y’ubuzima batangiye kuganira n’ibigo by’ubwishingizi ku buryo kanseri nayo yashyirwa mu ndwara ibyo bigo byishingira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka