Icyorezo cya COVID-19 kizatinda gucika ku isi (OMS)

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryaburiye isi yose ko icyorezo cya coronavirus kitazarangira vuba.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS)
Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS)

Ibi ngo bishingiye ahanini ku kuba hari bimwe mu bihugu kandi byinshi bitaratangira ingamba zo kuyikumira no kuyirwanya ibindi ugasanga aribwo bikibitangira nyuma y’uko icyo cyorezo gikwirakwiriye mu gihugu.

Daily Nation yanditse ko iki cyorezo uretse kuba cyarateje ibibazo by’ubuzima bukajya mu kaga, ngo cyanahungabanyije ubukungu bw’isi yose, aho ubucuruzi butagikorwa nk’ibisanzwe, miliyoni z’abaturage mu bihugu bitandukanye batakaje akazi, ndetse n’abandi miliyoni nyinshi ngo bakomeje guhura n’inzara.

Iyi virusi kuva yatangira kwaduka muri Amerika mu kwezi kwa mbere, yahateje ubushomeri bukabije, hakiyongeraho n’ibikorwa by’ihungabana ry’amatora yari ateganyijwe mu Gushyingo.

Mu rwego rwo kurengera imirimo y’abanyagihugu, Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize umukono ku iteka rihagarika uruhushya rusanzwe ruhabwa abanyamahanga hirya no hino, bakaba batacyemerewe kuza gutura muri Amerika.

Inzobere mu by’ubukungu zatanze umuburo ko Amerika ishobora kwibasirwa cyane n’iki cyorezo bitewe n’uko iyi ndwara ifata nkibicurane by’igikatu izarushaho kugira imbaraga mu gihe cy’ubukonje Amerika yitegura kwinjiramo ngo bikaba byatizwa umurindi n’uko Amerika yatangaje ko ishobora gutangira kwemerera bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi bigafungura bitewe n’uko ngo iyi virusi yatangiye kugabanya umuvuduko.

Ibihugu byo hirya no hino ku isi bikomeje urugamba rwo kurwanya iki cyorezo cyahitanye abantu barenga ibihumbi 193 kandi cyanduza abasaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 700 ku mubumbe wose.

ibihugu bikomeje no kurwana no gutekereza uburyo ubukungu butakomeza guhungabana ku rwego buriho mu kumanuka.

Ibihugu byinshi bikomeje kugenda byongera iminsi y’akato ku baturage kashegeshe bikomeye ubuzima bwa buri munsi bw’abantu nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, Tedros Adhanom Ghebreyesus.

Ibi kandi byashimangiwe n’inzobere mu buvuzi akaba n’umuyobozi w’ itsinda ry’Abongereza rishinzwe ubuzima no kurwanya ibyorezo, Prof Chris Whitty, wemeje ko za Leta z’ibihugu zikwiye gutangira kubwiza ukuri abaturage bazo ko ubuzima busanzwe budashoboka muri uyu mwaka wa 2020 ariko nanone ngo hari uburyo amategeko n’amabwiriza mu kurwanya ikumira ry’icyorezo yakoroshywa ariko hakaba n’ayandi akomezwa.

Mu nkuru yanditswe n’ikinyamakuru The Sun, Chris Whitty ubwo yari imbere y’itangazamakuru ry’Abongereza agaragaza urwego bagezeho bakumira COVID-19 no kubateguza ibiri imbere. Yagize ati: “Gutekereza ko ibintu bizasubira mu buryo mu gihe cya vuba, ubuzima busanzwe bukagaruka vuba ni ibintu nababwira ko bidashoboka muri uyu mwaka.

Gahunda ya Guma mu rugo (lockdown) n’ ingamba ngo zizakenerwa kugeza umwaka urangiye mu rwego rwo kurushaho kwirinda coronavirus kugeza igihe habonetse umuti cyangwa urukingo, nk’uko Chris Whitty abivuga.

Akomeza avuga ko Abaminisitiri bashinzwe ubuzima n’abakuru b’ibihugu bazareba ibintu bitandukanye byo kugabanya no gukuraho ingamba zikomeye mu byumweru biri imbere, ariko amategeko amwe azaba agikenewe igihe kirekire kiri imbere akagumaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo ariko birasanzwe. Dr Tedros arasetsa rwose! Icyorezo cyaje ku isi kigacika burundu se ni ikihe?
Na grippe iriho ubu yaje nk’icyorezo kandi yiricaga cyane kurusha uko covid-19 irimo kwica. Grippe se hari aho yagiye?

Dynamo yanditse ku itariki ya: 25-04-2020  →  Musubize

Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma. Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha. Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje "kuburira abantu",ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning). Duhaguruke dushake Imana cyane,kugirango tuzarokoke "uwo munsi uteye ubwoba cyane "nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 25-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka