Ibyo wamenya kuri ‘OraQuick’ uburyo bwo kwipima Virusi itera SIDA

Hashize imyaka itatu mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo kwipima Virus itera SIDA, OraQuick akaba ari uburyo bugamije gukemura ikibazo cy’abantu baterwaga ipfunwe no kujya kwa muganga ku mpamvu zitandukanye, harimo kubura umwanya, Gutinya ko abantu baziranye bamubona yagiye kwaka izo serivisi, baba abantu basanzwe cg abatanga izo servise zo kwa Muganga, gutinya ko bamupima bakoresheje agashinge akaba yababara, bityo rero ibi byose bikaba byaragaragaye nk’ imbogamizi mu kujya gushaka izo serivisi zo kwipimisha,ibi bikaba bituma hari umubare mwinshi w’abantu bari muri komunote babana n’ubwandu ariko bakaba batabizi,ubu buryo rero aho butangiye gukoreshwa hano mu Rwanda bukaba bukunzwe n’abantu benshi kandi buri kugenda butanga umusaruro.

OraQuick ni uburyo bwihuse kandi bworoheye buri wese aho umuntu abasha kwipima Virusi itera SIDA (VIH ibi bikaba byarashyizwemo ingufu kuko hari abifuzaga kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze ntibajye kwa muganga,kandi badafite ikindi gisubuzo

Ni uburyo butandukanye n’ubwari bumenyerewe bwo gupima amaraso kuko hakoreshwa amatembabuzi yo mu kanwa hifashishijwe agakoresho gato kandi kizewe aho ugakoresha asabwa kugakoza ku ishinya gusa ubundi akipimira we ubwe akurikije amabwiriza aba agaherekeje.

Ubu buryo bushya bukomeje kwegerezwa Abaturarwanda binyuze mu mushinga uterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (ONUSIDA/UNAIDS) ugashyirwa mu bikorwa n’Umuryango Nyarwanda ushinzwe kwita ku bantu babana na Virusi itera SIDA (ANSP+) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa by’umushinga, Nziringirimana Joseph, yavuze ko “OraQuick” ari uburyo bwaje bugamije gushyigikira gahunda y’Igihugu yo kurwanya SIDA, zirimo kuba muri 2030 nta bwandu bushya buzaba bukigaragara mu banyarwanda.

Yagize ati “Ubundi ubu buryo buzafasha mu gutinyura abanyarwanda, n’ababandi batinyaga kujya kwaka serivisi nk’izo zo kwipimisha. Ninayo mpamvu twakoranye n’amafarumasi kuko akenshi abanyarwanda badakunze kujya kwa mu ganga kwaka izo serivisi.”

Yagaragaje ko ubwo buryo buzafatanya n’ubundi bwari busanzwe mu kugera ku ntego igihugu gifite y’imibare 95 inshuro eshatu.

Umubare wa 95 inshuro eshatu uvuze ko mu Banyarwanda, nibura 95% by’abantu banduye babashe kwipimisha ubwandu bwa virusi itera SIDA, 95% by’abipimishije bagasanga baranduye bafate imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, naho 95% by’abayifata bakagira ubudahangarwa bw’umubiri ku rwego rwo hejuru ku buryo uyu muntu aba akomeye ndetse yewe ubwirinzi bw’umubiri we bukaba bujya gusa n’ubw’umuntu utabana n’utabana na Virus itera SIDA.

Iyi gahunda ikaba yaratangiye muri 2020 ariko ikaba yarabanjirijwe n’indi yagombaga kurangira muri uwo mwaka ,yo ikaba yari ifite intego yo kugera kuri ziriya ntego zavuzwe haruguru ariko kukigero cya 90%,.

Nziringirimana yavuze ko ahanini ubu buryo bwatekerejweho kandi bushyirirwaho abantu baba muri sosiyete Nyarwanda akaba ari amatsinda y’abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura bityo akaba agomba kwitabwaho cyane kurusha abandi nubwo n’abandi bantu nabo badahejwe mukubukoresha.

Ati “Amatsinda yihariye aba afite ibyago byo hejuru byo kwandura;muri bo twavuga nk’abagore n’abakobwa bakora umwuga w’uburaya cyangwa bakora umwuga wo kwicuruza, abaryamana bahuje igitsina, abitera inshinge z’ibiyobyabwenge, abantu bambukiranya imipaka ku mpamvu zitandukanye n’abandi,akaba aribo ahanini twashyiriyeho ubu buryo kuko iyo badapimwe ngo bajye ku miti, haba hari ibyago byinshi ko bakomeza gukwirakwiza iyi Virusi ku batarayandura.”

Abatangiye gukoresha ubu buryo bavuze ko ari uburyo bworoshye kandi bwafasha buri wese cyane cyane ko bibarinda kwicara bategereje imirongo yo kwa muganga igihe bagana ku bigo nderabuzima.

Umwe yagize ati “Mu by’ukuri gukoresha ubu buryo bushya biroroshye kandi ntibitwara umwanya, kuko ushobora no kuba ugiye gukorana n’umugabo imibonano mpuzabitsina kandi adashaka gukoresha agakingirizo ukabanza kumupima kugira ngo umenye uko ahagaze, nawe ukipima ukamwereka uko uhagaze ibi bigatuma habaho kwizerana hagati yanyu kuko biba bikuyeho urwikekwe rwuko umwe yakwanduza mugenzi we.”

Undi yagize ati “Akenshi mbona tudukura muri za pharmacie zitandukanye ariko ni uburyo bwiza kandi butanga icyizere kuko buguha igisubizo kizewe kandi vuba njye sinshobora kubaho ntafite iriya test mu rugo.”

Uko wakwipima ukoresheje uburyo OraQuick

Iyo umuntu ashaka kureba uko ubuzima bwe buhagaze yifashishije aka gakoresho,uragafata ukagafungura neza, ukabanza ugasoma amabwiriza y’uko uri bugakoreshe, nyuma ukagakoza ku ishinya kazengurutsa uhereye hejuru uva iburyo werekeza ibumoso,ugakomeza kw,ishinya yo hasi nabwo ukabikora nka kwa kundi ukazengurutsa kw’ishinya uvana ibumoso werekeza iburyo. Ibyo iyo ubirangije uragafata ukagashyira mu gacupa kabugenewe karimo umuti, ugategereza ko iminota 20 itarengeje 40 irangira, kugira ngo ubone igisubizo.

Ugiye kubukoresha asabwa gukurikiza amabwiriza asanga ku mpapuro ziherekeza utwo dukoresho, ndetse n’abacuruza imiti barakangurirwa kuganiriza no gusobanurira ababagana ibijyanye n’imikoreshereze y’izi test kugira ngo ugiye kwipima abikore mu buryo bwiza kandi buze kumuha igisubizo cya nyacyo.

Iyo iminota 20 ishize, ubu noneho uwipimye aba ashobora kureba ibizubizo bye. Iyo kagaragaje umurongo umwe utukura bivuga ko uwpimye atanduye, iyo ari ibiri itukura biba bigaragaza ko ushobora kuba wanduye Virusi itera SIDA, aha bigusaba guhita wegera umukozi wese wabihuguriwe kw’ivuriro, ku kigonderabuzima cg ku bitaro kugira ngo yongere kugupima akoresheje uburyo bwa kabiri mu rwego rwo kwemeza koko niba waranduye.

Kuba uwipimye asabwa kujya kwa muganga bitavuze ko ubu buryo butizewe, ahubwo ni uko ari ko n’ubundi bisanzwe bikorwa no ku muntu wipimishirije ku kigo nderabuzima.

Mugihe urimo gusoma ibisubizo kandi ashobora gusanga nta kintu igipimo kigaragaje, bivuzengo nta murongo n’umwe ugaragara muri test cg ibyo abonye bidasomeka bikaba biba bisobanuye ko ibisubizo uwipima abonye bidasobanutse bitewe n’impamvu zitandukanye harimo n’uko uwipimye ashobora kuba atakurikije amabwiriza yo kwipima neza.

Icyo wakora ni ukongera gusubiramo ariko agakurikiza neza amabwiriza agenga kugakoresha.

Kugeza ubu ibikoresho byo kwipima (OraQuick) bigenda bikwirakwizwa muri za Farumasi mu mujyi wa Kigali. Ni gahunda kandi izagenda yaguka igere no mu ntara kuko hari n’amavuriro amwe n’amwe yaba ayo mu mugi wa Kigali cg no muntara yagiye agira ubu buryo. Igiciro kiri ku isoko nacyo ntigikanganye kuko kiri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 1500 na 4500 ku gipimo kimwe bitewe naho ukiguriye.

Harifuzwa kongera umubare w’utu dukoresho muri za Faumasigukora ibipimo byinshi ku buryo nibura buri pharmacie yazahabwa ibipimo 1000 zivuye kuzabarirwaga hagati ya 50 na 200 zari zahawe ku ngunga ya mbere.

Nziringirimana Joseph yavuze ko ubu buryo burimo gukwirakwizwa muri izi nzu zicuruza imiti kuburyo umubare wazo uziyongera. Yagize ati “RBC ku bufatanye n’umufatanyabikorwa UNAIDS barimo gushyira ingufu nyinshi muri iki gikorwa ku buryo umubare wa Test wiyongera muri za Farumasi kuko abagenda babukenera ari benshi bityo twizeyeko nta mbogamizi zizabaho mu kuboneka kwazo”. Uyu muyobozi kandi arakangurira abantu kutirara ko iki cyorezo kigihari,kandi ko kigikomeje koreka imbaga ko ibyiza kurushaho ari uko buri wese yakwicara azi uko ahaze yagize ati “Nibyo koko ingufu nyinshi zikomeje gushyirwa muri gahunda yo kurwanya SIDA ku nzego zose zishoboka z’ubuzima gusa haracyagaragara ubwandu bushya muri komunote kandi gahunda ihari n’uko nta muntu uzaba ukigaragaraho ubwandu bushya muri 2030.Niba rero hari abakigaragaza ubwandu iyo bapimwe cg bipimye,kuburyo budasubirwaho birakwereka ko hari abantu bagifite ubwandu bakiri muri sosiyete kandi benshi muri bo bakaba batabizi.Icyiza rero akaba ari ukwipimisha iyi Virusi uwipimye agasanga yanduye agatangira imiti hakiri kare kugirango ubuzima bwe budakomeza kujya mu kaga, ahubwo afate iyo miti neza yongere ubwirinzi bw’umubiri we ubuzima bukomeze nk’ibisanzwe,uwipimye nawe akaba agize amahirwe yo gusanga ari muzima afate ingamba zo kurinda ubuzima bwe”

Ukeneye ibindi bisobanuro bijyanye na “OraQuick” wahamagara cyangwa ukohereza ubutumwa kuri 0788353891/0788761985 /0788443140 cyangwa ukanyuza ubutumwa kuri Email: [email protected]. Wanasura urubuga rwa ANSP+ www.ansp.org.rw/ or [email protected]

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka