
Ibyo bitaro byahawe izo mbangukiragutabara kuri uyu wa kane tariki ya 11 Gicurasi 2017.
Dr Muhire Philbert, umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Rwamagana atangaza ko izo mbangukiragutabara zije gukemura ikibazo bahuraga nacyo cyo kugeza abarwayi ku bitaro babakuye ku bigo nderabuzima no ku yandi mavuriro aciriritse (Poste de Sante).
Agira ati "Twari dufite imbangukiragutabara eshatu na zo zishaje. Byatugoraga rero kuko zabaga nkeya ugereranije n’abarwayi bakeneraga kugezwa hano ku bitaro ngo bahabwe ubufasha bw’ubuvuzi.”
Akomeza avuga ko izo mbangukiratabara bari basanganywe zatumaga badaha serivisi zinoze abazikeneye.
Ahamya ko hari abarwayi zageragaho zatinze nka nyuma y’amasaha ari hagati y’atatu n’atanu. Iyo abarwayi bazikeneraga ari benshi babanzaga kwita ku bakeneye ubutabazi bwihuse.

Dr Muhire avuga ko izo mbangukira gutabara nshya zizatuma ibyo bibazo bigabanuka.
Imbangukiragutabara ebyiri muri izo eshatu nshya zizahita zihabwa ibigo nderabuzima biherere mu mirenge ya Nyakariro, Muyumbo na Gahengeri. Indi izahabwa ikigo nderabuzima gihuriweho n’imirenge ya Nzige na Rubona na Munyaga.
Ohereza igitekerezo
|