Ibitaro bya Ruhengeri bigiye gukorerwa ubuvugizi buzatuma bitanga serivisi inoze

Itsinda ry’aba Senateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena y’u Rwanda, ririzeza abagana ibitaro bikuru bya Ruhengeri gukora ubuvugizi, buzatuma ibyo bitaro byongererwa ubushobozi, kugira ngo serivisi zihatangirwa zizarusheho kunogera ababigana.

Bamwe mu bivuza indwara zitandura bagaragaje ko batakibona imiti ku mavuriro
Bamwe mu bivuza indwara zitandura bagaragaje ko batakibona imiti ku mavuriro

Ibi byagarutsweho na Senateri Umuhire Adrie, wari kumwe na Senateri Habiyakare François, muri gahunda iyi Komisiyo yatangiye ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, yo gusura amavuriro n’ibigo nderabuzima, mu rwego rwo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, mu birebana n’imitangire ya Serivisi z’ubuvuzi n’imivurire y’indwara zitandura mu bigo nderabuzima.

Bamwe mu bo aba basenateri basanze mu bitaro bikuru bya Ruhengeri baje kuhashaka serivisi, barimo abagaragaje ko bakigowe no kumara umwanya munini, batonze imirongo, bategereje kuvurwa, kwishyura serivisi z’ubuvuzi cyangwa guhabwa imiti, biturutse ku bwinshi bw’ababigana.

Eric Nshimiyimana, umwe muri bo, ati “Umukecuru wanjye ejobundi yararembye, tumuzana muri ibi bitaro mu ma saa kumi z’igicuku, tuhageze baramwakiriye bamuha n’igitanda, ariko burinda bumucyeraho, yewe anirirwa gutyo gusa nta muganga umugezeho. Byageze aho twibaza icyabaye, biba na ngombwa ko tubaza abaganga impamvu batadufasha ngo basuzume umurwayi wacu wari urembye, ntibagira icyo babikoraho”.

Yungamo ati “Nka nyuma y’amasaha hafi 20 tugitegereje uwaza kumuvura, mu ma saa sita z’ijoro ry’umunsi wari ukurikiyeho, nibwo muganga yaje, amwandikira ibinini na za serumu. Ikibazo cya serivisi zitihuta muri bino bitaro kiratubangamiye cyane, ababishinzwe batagize icyo bakora hakiri kare, ubuzima bwa benshi bwaba buri mu kaga”.

Abagana ibitaro bikuru bya Ruhengeri babwiye Abasenateri ko batinda cyane guhabwa serivisi
Abagana ibitaro bikuru bya Ruhengeri babwiye Abasenateri ko batinda cyane guhabwa serivisi

Undi murwayi Kigali Today yasanze atonze umurongo ahatangirwa serivisi zo kwishyura imiti, yagize ati “Tuza kwishyura imiti twandikiwe na muganga, twagera hano tukahamara amasaha ari hagati y’abiri n’ane, bitewe n’ubwinshi bw’abantu. N’ugize amahirwe bakamukorera, ava hano yagera kuri farumasi, nabwo akongera gutonda undi murongo, akamarayo andi masaha. Uko kuzenguruka, umuntu ava muri serivisi imwe ajya mu yindi gutyo gutyo, asanga bidindiza abantu tuba twaje kwivuriza ahangaha”.

Abivuriza kuri ibi bitaro indwara zitandura cyane cyane Diyabete n’Umuvuduko w’amaraso, bo ngo babangamiwe n’uko hari imiti baboneraga kuri ibi bitaro, ariko bakaba batakiyihabwa, bikaba ngombwa ko bayigura mu mafarumasi yo hanze yabyo, ikabahenda.

Uwitwa Kamugisha ati “Twe nk’abantu bivuza indwara zidakira, bisaba ko duhora ku miti, ariko muri iyi minsi tukaba dufite ikibazo cy’uko tutakiyihabwa, bigasaba ko tujya kuyigura muri za farumasi zo hanze, aho igiciro cyayo kiba cyikubye inshuro nk’icumi by’ikiguzi bayiduheragaho hano mu bitaro ku bwishingizi”.

Ati “Kuba tutarimo kubona iyo miti, bikomeje kutugiraho ingaruka zo gutakaza ubudahangarwa bw’umubiri, bikadutera intege nke. Urugero nko ku barwayi ba Diyabete; dufite ikibazo cy’uko za insuline twafatiraga hano, ubu turimo kuzigurira muri za farumasi zo hanze y’ibitaro, ku mafaranga ibihumbi bisaga 15. Nk’abantu duhora ku miti ya buri munsi, ni amafaranga umuntu uwo ari we wese atapfa kwigondera. Turababaye, ubuyobozi bwacu nibudufashe”.

Inyubako z'ibi bitaro zitatanye bituma abava muri serivisi zimwe bajya mu zindi bazibona bibavunnye
Inyubako z’ibi bitaro zitatanye bituma abava muri serivisi zimwe bajya mu zindi bazibona bibavunnye

Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philibert, yagize icyo avuga ku bibazo by’imitangire ya serivisi ndetse n’imiti itaboneka uko bikwiye.

Yagize ati: “Ibijyanye n’aho twakirira abarwayi tubaha numero bivurizaho, tubashyira muri sisiteme tuvuriramo ndetse n’aho twishyuriza, twagerageje kuhongera ku buryo n’urwego biriho ubu, navuga ko bihagije. Icyo tugiye gushyiramo imbaraga, ni ukongera abashinzwe kujya bayobora cyangwa babarangira ahari serivisi bakeneye, kuko hari nk’ubwo usanga nk’umuntu yamaze umwanya munini, atonze umurongo aho atari buhererwe iyo serivisi akeneye, akabimenya ari uko ageze kuri guichet, bikaba ngombwa ko bamwohereza abandi, agatinda guhabwa serivisi”.

Dr Muhire, akomeza avuga ko ibikoresho bidahagije, ubuke bw’abaganga n’abakozi b’ibyo bitaro ndetse n’inyubako zishaje, kandi zitatanye; nabyo biri mu bikoma mu nkokora imitangire ya serivisi.

Senateri Umuhire yijeje gukora ubuvugizi
Senateri Umuhire yijeje gukora ubuvugizi

Senateri Umuhire Adrie, yijeje gukora ubuvugizi mu nzego bireba, kugira ngo ibibazo byose bihagaragara bishakirwe ibisubizo.

Yagize ati “Ibibazo byose bigaragara nk’imbogamizi ku bagana ibi bitaro kimwe n’ibigo nderabuzima, turateganya ko nyuma y’uru ruzinduko tuzabihuriza hamwe, tukabikorera raporo, hanyuma tukazabiganiraho n’inzego harimo na Minisiteri y’Ubuzima, kugira ngo bishakirwe ibisubizo; mu rwego rwo kurushaho gushyigikira serivisi zihabwa abaturage mu bijyanye n’ubuzima”.

Mu byo aba basenateri banakomeje kureba by’umwihariko bijyanye na serivisi zo kuvura indwara zitandura ku rwego rw’ibigo nderabuzima, ubuyobozi bw’ ibitaro bikuru bya Ruhengeri, bwabagarararije ko muri ibyo bigo byose izo serivizi zihari; aho buri kigo nderabuzima gifite abaforomo babiri bafite ubushobozi bwo gusuzuma umuntu indwara zitandura. Uwo bigaragaye ko ayifite, bakaba bahita bamutangiza imiti, yaba ari ku rwego rurenze ubushobozi bwabo, bakamwohereza kuvurirwa ku rwego rw’ibitaro.

Ibi ngo byagabanyije umubare w’abivurizaga indwa zitandura muri ibi bitaro, bava ku basaga 4900, byakurikiranaga ubu bikaba bisigaranye abatarenga 1100.

No kuba inyinshi mu nyubako zishaje ngo bibangamira abagana ibyo bitaro
No kuba inyinshi mu nyubako zishaje ngo bibangamira abagana ibyo bitaro

Icyakora ngo zimwe mu mbogamizi ibyo bigonderabuzima bagifite, ni nk’izijyanye no kuba bitaragera ku rwego rwo gutanga serivisi zo gupima ibipimo byisumbuyeho nka echography, ibura ry’imiti rya hato na hato, bikaba byabangamira gahunda ya serivisi z’ubuzima zegereye abaturage.

Senateri Umuhire (Hgati), Senateri Habiyakare François (ibumoso bwe) na Dr Muhire Philibert basura ibyo bitaro
Senateri Umuhire (Hgati), Senateri Habiyakare François (ibumoso bwe) na Dr Muhire Philibert basura ibyo bitaro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka