Ibitaro bya Nyarugenge bigiye kongera gukora

Nyuma y’amezi ane ibitaro bya Nyarugenge bifunzwe by’agateganyo, biteganyijwe ko bizafungurwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri, nk’uko Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yabitangarije Abasenateri, kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025.

Minisitiri w'Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana aganira n'Abasenateri
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana aganira n’Abasenateri

Minisitiri Nsanzimana yabigarutseho ubwo yari abajijwe, niba ibi bitaro bitarateje icyuho muri servisi z’ubuvuzi zahabwaga umuturage.

Ati “Ni byo biriya bitaro bya Nyarugenge ni igice cya mbere ariko hari n’igice cya kabiri giteganyijwe, ndetse hari amasezerano n’abafatanyabikorwa bazadufasha barimo Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MININFRA) turimo gufatanya, iri vuriro rikongera gutanga serivisi nziza ku barigana.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko iri vuriro ryafunzwe kubera ikibazo cy’amatiyo yatwaraga amazi yo hasi, atari yubatse neza bigatuma hari ibyivanga biba ngombwa ko barifunga ngo hagire ibikorwa mu buryo burambye.

Ati “Kandi byarakemutse ibisigaye ni ibikoresho byari bihari birimo kuvugururwa, ibitaro bikongera bigakora neza”.

Minisitiri Nsanzimana avuga ko iri vuriro ryakiraga abarwayi boherezwaga n’ibigo nderabuzima, ndetse n’abarwayi bazaga babigana kuhivuriza, ariko kuva byafungwa wasangaga byarateje ubucucike ku yandi mavuriro.

Ibitaro bya Nyarugenge bigiye kongera gukora
Ibitaro bya Nyarugenge bigiye kongera gukora

Ibitaro by’Akarere bya Nyarugenge byafunze imiryango by’agateganyo, abarwayi bari babirwariyemo basabwa kujya mu yandi mavuriro, kuko hari imirimo yo kubaka no gusana yari irimo kuhakorerwa, itashoboraga gukorwa harimo abarwayi, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ubuzima.

Ibitaro bya Nyarugenge byatangiye gukora mu mwaka wa 2020, bisabwe n’abatuye mu Murenge wa Nyamirambo, no mu bice bituranye na wo.

Ubwo ibi bitaro byatangiraga gukora, Umuyobozi wabyo yatangaje ko bije kunganira ibya Muhima mu kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana. Iyi ntego yagezweho kuko mbere y’uko bifungwa, byaganwaga n’ababyeyi barenga 200 baje kubyara buri kwezi.

Muri serivisi z’ibitaro bakiraga abarwayi bari hagati ya 500 na 700 mu kwezi. Ibitanda 120 ibitaro byatangiranye bikoreshwa ku rugero rwo hejuru, kuko akenshi usanga 90% biriho abarwayi.

Kubaka ibi bitaro byatwaye Miliyari 7,1Frw mu gihe ubariyemo n’ibikoresho, agaciro kabyo kahise kagera kuri Miliyari 9,8Frw, gusa byari biteganyijwe ko imirimo yose igomba gutwara Miliyari zisaga 12 z’Amafaranga y’u Rwanda, bikubakwa ku butaka bungana na hegitari hafi ebyiri.

Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda
Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda

Ibi bitaro byiyongera ku bya Muhima biha serivisi abaturage barenga ibihumbi 300, batuye mu Karere ka Nyarugenge bikaba n’akarusho kuri ako karere kuko nta bitaro bifatika kagiraga, aho wasangaga abaturage bako bivuriza ku bitaro by’icyitegererezo bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka