Ibitaro bya Nyanza byatanze impano ku bana bari muri ibyo bitaro

Habura amasaha make ngo Noheri igere (ku mugoroba wa tariki 23/12/2012), ibitaro bya Nyanza byatanze impano zitandukanye z’umunsi mukuru ku bana baharwariye ndetse n’abahavukiye mbere y’uko Noheri igera.

Iki gitekerezo cyavuye ku muyobozi mushya w’ibitaro bya Nyanza, Dr Jean Sauveur Uwitonze wifuje ko abana baharwariye ndetse n’abahavukiye mbere ya Noheri bahabwa impano zo kubifuriza uwo munsi mukuru.

Mu myambaro y’urwererane ikunze kuranga abaganga barangajwe imbere n’umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza buri wese n’impano ye mu ntoki bazishyikirije abana barabasengera ndetse baranabaririmbira mu buryo budasanzwe.

Usibye kubaririmbira banabubakiye ikirugu gishushanya ivuka rya Yezu basaba ko n’undi wese ubishaka yagira icyo yigomwa agaha abana umunsi mukuru wa Noheri uzasanga bari mu bitaro bya Nyanza.

Abaganga bari urujya n'uruza buri wese atanga impano ya Noheri ku bana bari mu bitaro bya Nyanza.
Abaganga bari urujya n’uruza buri wese atanga impano ya Noheri ku bana bari mu bitaro bya Nyanza.

Kankindi Margaret, umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyanza, ashimira abakozi b’ibitaro bya Nyanza ku bw’icyo gikorwa bakoze yavuze ko kuva yatangira imirimo ye mu mwaka wa 2009 ari ubwa mbere abonye abakozi b’ibyo bitaro bashyira hamwe bagakora igikorwa gisaba ko bikora ku mufuka bakagira icyo batanga.

Yagize ati: “Ndashimira itsinda ry’abakozi bo mu bitaro bya Nyanza ko iki gikorwa kitabatonze ubwo umuyobozi wanyu yabasabaga kugikora ntimucyamaganire kure kubera ko bwari ubwa mbere mwari mugiye kugikora mu mateka yanyu” .

Yakomeje avuga ko icyari gisanzwe gihuza abakozi b’ibitaro bya Nyanza n’abahagana ari ukubaha servisi bakabaha imiti hanyuma bwakwira bakigendera nta kindi gikorwa cy’ubusabane na buke bubayeho.

Ibi byashimangiye na Dr Uwitonze Jean Sauveur avuga ko iyo umuntu avura umurwayi hejuru yo kumuha ibinini n’inshinge cyangwa ibindi bikorwa by’ubuvuzi haba hakenewe n’ubusabane bwerekana kumwihanganisha no kwifatanya nawe mu gihe cy’ububabare buterwa n’uburwayi.

Yabivuze muri ubu buryo: “ Hari abaganga usanga bavumwa n’abarwayi ngo ntibaseka ntibasabana baranirata ibyo biba biterwa n’uko nta mwuka mwiza uri hagati yabo n’abarwayi”.

Abaganga mu bitaro bya Nyanza nabo baboneyeho umwanya wo gusabana.
Abaganga mu bitaro bya Nyanza nabo baboneyeho umwanya wo gusabana.

Dr Uwitonde Jean Sauveur yaboneyeho kwibutsa abakozi b’ibitaro bya Nyanza gutanga servisi inoze no kwereka abarwayi umutima mwiza babasekera ngo kuko buri wese mu gihe atazi ashobora kurwara kimwe n’undi wese.

Ubuhamya bwinshi bwatanzwe n’abarwayi ndetse bumwe bugasubizwayo kubera umwanya muto wabayeho bose bishimye bagaragaza ko ibitaro bya Nyanza byakoze icyo gikorwa cyari gikenewe ku bw’iyo mpamvu bishimye barabyina barahimbarwa impundu ziravuzwa.

Ubwo ibyasaga nk’ibirori byaganaga ku musozo abarwayi n’abakozi b’ibitaro basangiye, barasabana banafatanyiriza hamwe gusenga basaba ko umwaka wa 2013 bose hamwe wazababera uw’ibyishimo n’uburumbuke.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mukomereze aho mwa mfura z’i Nyanza mwe.
Impuhwe mugirira abarwayi zizabahesha imigisha myinshi kuri Rurema We Nyirimpuhwe zitagira imipaka.

yanditse ku itariki ya: 26-12-2012  →  Musubize

Dore intangarugero ahubwo u Rwanda rukeneye!
Beaucoup de félicitations pour ce personnel et l’hôpital de nyanza en particulier, mukomeze mwerekana urukundo mu bantu.
révérien

yanditse ku itariki ya: 25-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka