
Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe, Dr. Ngamije K. Patient, avuga ko icyuma gikora umwuka w’abarwayi bamaze ukwezi bakibonye ku nkunga ya Partners in Health ( Inshuti mu buzima) ku gaciro ka miliyoni 140.
Yemeza ko aho bakiboneye, amafaranga bakoreshaga mu kugura umwuka bagiye kujya bayakoresha ibindi bikorwa birimo kugura imiti.
Ati “Twatangaga amafaranga menshi mu kugura umwuka w’abarwayi none ubwo tuwikorera tuzajya tuyagura imiti n’ibindi bikorwa bigamije kuzamura umutungo w’ibitaro.”

Dr. Ngamije avuga ko litiro y’umwuka bayiguraga amafaranga 350. Mu cyumweru kimwe ngo bakoresha litiro hagati y’ ibihumbi bibiri na 2500 bikabatwara amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 777 na 850.
Yemeza ko mu kwezi bakoreshaga miliyoni eshatu n’eshatu n’ibihumbi 500 naho ku mwaka bakagura umwuka w’abarwayi ufite agaciro ka miliyoni hagati ya 37 na 42.
Icyuma bafite ngo gifite ubushobozi bwo gukora litiro 1300 ku munsi.

Ohereza igitekerezo
|