Ibitaro bya Kinihira byagizwe santere yo kuvuriramo abarwayi ba Covid-19

Umuyobozi w’Akarereka Rulindo Kayiranga Emmanuel, yahamije amakuru avuga ko ibitaro bya Kinihira ubu bitakiri kwakira abaturage bajya kuhivuriza nk’uko byari bisanzwe, kubera ko bizajya byakira abarwaye Covid-19.

Ibitaro bya Kinihira byatangiye gukora mu mwaka wa 2012 nyuma y'aho Perezida Paul Kagame yari yabyemereye abaturage
Ibitaro bya Kinihira byatangiye gukora mu mwaka wa 2012 nyuma y’aho Perezida Paul Kagame yari yabyemereye abaturage

Kayiranga yavuze ko ibi bitaro byamaze kugezwamo ibikoresho byihariye bizajya byifashishwa mu kwita ku barwayi ba Covid-19, ibyitezweho kunganira ibindi bigo bisanzwe byakira abarwaye iyi ndwara byashyizwe hirya no hino mu gihugu kuva igihe umurwayi wa mbere yagaragariye mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Yagize ati “Ni byo koko ibitaro bya Kinihira byabaye byifashishwa mu kuvura abarwaye Covid-19, abarwayi bajyaga babigana boherejwe n’ibigo nderabuzima bikorana n’ibi bitaro bazajya boherezwa ku bindi bitaro navuga ko biri hafi harimo ibitaro bya Nemba, Rutongo n’ibya Byumba.

Ikigamijwe ni ukugira ngo ibitaro bya Kinihira byunganire ibindi bigo bisanzwe byarashyizweho, ngo bikurikirane abarwaye Covid-19”.

Uyu muyobozi yongeraho ko abajyaga bagana ibitaro bya Kinihira badakwiye kugira impungenge z’uko bazajya bagera kuri ibyo bitaro bagiye kujya bivurizaho by’agateganyo, kuko hateganyijwe uburyo bazajya bagerayo.

Yagize ati “Hari imbangukiragutabara n’ubundi zajyaga zikoreshwa zikura abarwayi ku bigo nderabuzima bajya kuvurirwa ku bitaro bya Kinihira. Ubwo rero ikizakomeza kubaho ni ugukomeza kubagezayo mu buryo bwari busanzweho.

Ikindi ni uko twanongereye ubushobozi bw’ibigo nderabuzima, kubera ko n’ubundi abakoraga i Kinihira barimo abatazifashishwa muri icyo gikorwa cyo kuvura Covid-19, birumvikana ko bazajya kuvurira abarwayi basanzwe muri ibyo bigo nderabuzima”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, avuga ko izi mpinduka zigamije kwirinda ko ibigo byakira abarwayi ba Covid-19 birangwamo ubucucike, dore ko iyi ndwara ikwirakwira mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Ibi bitaro bije byiyongera ku bindi bigo bizajya byakira abarwaye Covid-19
Ibi bitaro bije byiyongera ku bindi bigo bizajya byakira abarwaye Covid-19

Yizeza abarwaye indwara bajyaga bivuriza kuri ibi bitaro ko ibigo nderabuzima byiteguye kubakira no kubaha serivisi zose zikenewe, aho bizaba ngombwa ko boherezwa ku bitaro byisumbuyeho na bo bakazajya babifashwamo.

Asaba abarwaye indwara zikenera abaganga b’abadogiteri kujya begera ibigo nderabuzima bikabamenyesha aho bazajya bahurira na bo kugira ngo bahabwe ubuvuzi.

Ibitaro bya Kinihira byatangiye gukora mu mwaka wa 2012, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba ari we wabyemereye abaturage. Ni ibitaro bisanzwe bikorana n’ibigonderabuzima umunani birimo icya Kinihira, Mushongi, Rukozo, Marembo n’ikigo nderabuzima cya Buyoga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka