Ibitaro bya Kigeme byahagaritse by’agateganyo serivisi z’abivuza bataha

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe byahagaritse by’agateganyo serivizi z’abarwayi babiganaga bivuza bataha.

Ibyo byatanganjwe kuri uyu wa Kane tariki 15 Nyakanga 2020 mu itangazo ryasinyweho n’Umuyobozi Mukuru w’ibyo bitaro Ephrem Nzabonimana, aho yasabye abazaga kwaka serivisi z’abataha ku bitaro ko bagana ibigo nderabuzima bibegereye akaba ari ho bazisanga.

Mu gushaka kumenya icyatumye izo serivisi zihagarikwa twavuganye n’Umuyobozi Mukuru w’ibyo bitaro, maze atubwira ko bishoboka ko ibitaro bishobora kwimurira serivisi zimwe mu bigo nderabuzima abazifuza akaba ari ho baziherwa.

Naho ku makuru avugwa ko kuri ibyo bitaro habonetse abakozi bamwe baba baranduye Coronavirus bikaba intandaro yo guhagarika izo serivizi, Umuyobozi w’ibitaro yavuze ko ibyo byabazwa Minisiteri y’Ubuzima kuko ari yo itangaza amakuru ajyanye na COVID-19.

Icyakora na we yemeza ko guhagarika izi serivisi hari aho bihuriye no Kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo, kuko Nyamagabe yagaragayemo abantu babiri bafite COVID-19, ariko yirinda kwemeza niba abo bantu bavugwa ari abakozi bo ku bitaro koko.

Agira ati “Ntabwo nakwemeza ayo makuru ko abakozi b’ibitaro ari bo barwaye, ariko Nyamagabe yagaragayemo abarwayi babiri ba COVID-19”.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro avuga ko nta gikuba cyacitse kuko serivisi zahagaritswe gutangirwa ku bitaro ziboneka mu bigo nderabuzima, izijyanye no kwakira indembe zikaba zikomeza kandi n’izo zindi zishobora gusubiramo igihe icyo ari cyo cyose.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abanturage ba Nyamagabe gukomeza kwitwararika barwanya icyorezo cya Coronavirus bubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yo kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki no kwirinda gusuhuzanya kandi bakirinda ingendo zitari ngombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka