Ibitaro bya Kibogora byakuriwe inzira ku murima ku birarane bitarishyurwa

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yabwiye ibitaro bya Kibogora ko nta mwenda ibibereyemo, nyuma y’aho byari byagaragaje ko ibifitiye umwenda wa miliyoni 123Frw.

Ibitaro bya Kibogora birasaba kwishyurwa imyenda MINISANTE ibibereyemo.
Ibitaro bya Kibogora birasaba kwishyurwa imyenda MINISANTE ibibereyemo.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora Dr Nsengiyumva Nathanael, yari yavuze ko ayo mafaranga ari atarishyuwe, kubera serivisi z’ubwisungane mu buvuzi batanze ku baturage bafite mitiweli.

Yavuze ko iryo deni ari irya mbere y’uko serivisi za mituweli zimurirwa mu Kigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) mu mwaka wa 2014-2015.

Yagize Ati “Dufite ikibazo kijyanye n’ibirarane bya mituweli bikomoka ku mikorere ya mituweli ya mbere itaregurirwa ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB). Miliyoni 123Frw kugeza ubu tutazi uzazitwishyura twifuzaga kumenya uko tuzazishyurwa n’igihe bizishyurirwa.”

Dr Ndimubanzi Patrick,Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze yahakanye ko nta mwenda bafite kuko iyo Minisiteri itarimurira mituweli muri RSSB habanje gukorwa igenzura ry’imyenda ibereyemo ibitaro n’ibigo nderabuzima, iyo myenda yose irishyurwa.

Yongeraho ko nta kindi cyakorwa kuri ayo madeni kuko n’ibitabo byafuzwe kandi n’ibyo bitaro bitashoboye kugaragaza ibimenyetso ku gihe.

Ati “Umwaka ushize twarahuye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu itanga Miriyari esheshatu n’igice Minisiteri y’ubuzima itanga Miriyari esheshatu n’igice amadeni ya Mituweli yari yemewe twarayishyuye ibitabo twarabifunze ayo madeni bavuga ntabwo bashoboye kuyagaragaza.”

Ibyo bitaro bivuga ko iryo deni rituma nabo bakomeza gufata imiti y’imyenda kuri Farumasi y’akarere, kuko nta bundi bushobozi bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amadeni yose ibigo nderabuzima bifitiwe, nykta na rumwe ryigeze ryishyurwa. N’ayo minisante ivuga ko yishyuye, bayishyuye gusa ama hopitaux. Nta centre de sante n’imwe yigeze yishyurwa mu Rwanda. Minisante nirebe kuri liste bishyuriyeho ahagaragara ikigo nderabuzima byibuze kimwe itubwire. Rwose Leta nibyigeho itwishyure amadeni aratwishe.

Valens yanditse ku itariki ya: 18-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka