Ibitaro bya Kanombe byabonye ubushobozi bwo kwifashisha abaganga batari mu Rwanda

Ambasade ya Misiri mu Rwanda yashyikirije ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe impano y’ibikoresho bizajya byifashishwa mu kuvura hifashishijwe umuhanga utari mu Rwanda (a distance).

Umuyobozi w'ibitaro na Ambasaderi wa Misiri bamurikirwa ibikoresho byatanzwe
Umuyobozi w’ibitaro na Ambasaderi wa Misiri bamurikirwa ibikoresho byatanzwe

Ibyo bikoresho bikazajya binifashishwa mu kwigisha abanyeshuri batandukanye biga mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza bakunze gufashwa n’ibyo bitaro muri gahunda izwi nka “Tele Medecine.”

Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda Dr Namira Nabil Mohamed Elmahdy Negm, yavuze ko gutanga ibyo bikoresho byaturutse ku mubano u Rwanda rufitanye na Misiri. Yavuze ko ubwo buryo bukoreshwa mu Misiri mu guhuza ibitaro n’ibindi hagamijwe imikoranire.

Yanavuze ko bazajya bakorana cyane na kaminuza y’i Cairo mu bijyanye n’ubwo buvuzi, hifashishijwe ibyo bikoresho. Bakazajya bungurana ibitekerezo mu buvuzi bwa kinyamwuga.

Umuyobozi w'ibitaro na Ambasaderi wa Misiri
Umuyobozi w’ibitaro na Ambasaderi wa Misiri

Umuyobozi w’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe Colonnel Dr Jean Paul Bitega, yavuze ko ibyo bikoresho bije kunganira ibyari bihasanzwe bikazarushaho kubafasha mu mikoranire na Misiri n’ibindi bihugu byo hanze nk’Ubuhinde na Amerika basanzwe bakorana mu buvuzi.

Yagize ati “Ibi bikoresho byitwa Tele Medecine. Ni uburyo bwo kuvurira kure. Bifasha mu bintu bibiri. Mu rwego rwo kwigisha no kwiga.

“Nk’umuntu ari mu kindi gihugu ufite ikibazo cy’uburwayi bwakunaniye kumenya cyangwa ushaka icyo wakorera umurwayi, umuntu w’inararibonye ashobora kugufasha akakubwira icyo wakora kuko uba umureba na we akureba n’umurwayi mumureba.”

Bimwe muri byo babifunguye barabyerekana
Bimwe muri byo babifunguye barabyerekana

Yongeyeho ko ushobora no gukurikirana isomo abaritanga bari mu gihugu cyo hanze nawe ukarikurikirana ukagira ibyo ubaza ukabyumva nk’aho uhibereye utagombye kujyayo.

Ibyo bikoresho bije byiyongera ku byuma 10 byitwa “Dialyse”, icyo gihugu cyahaye u Rwanda mu cyumweru gishize, ibyo byuma bikaba bifasha mu kuyungurura amaraso ku barwayi b’impyiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ububuryo buziye igihe .
reka dushimire iyo mikoranire
igiye gukemura byinshi mubuvuzi bwacu nokongera ubumenyi kandi icyerekezo cy’igihigu cyacu kigerweho

murekezi Richard yanditse ku itariki ya: 29-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka