Ibitaro bya Kabgayi byakira abivuza amaso kurusha ahandi mu Rwanda

Ibitaro bya Kabgayi ni byo bitaro bya mbere mu Rwanda bizwiho ubuvuzi bw’amaso bukomeye nyamara ibi bitaro sibyo bikuru mu gihugu kuko biri ku rwego rw’ibitaro by’uturere.

Ibi bitaro biganwa n’abantu b’ingeri zose baturutse mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Burundi.

Umuyobozi uhagarariye abakozi muri serivisi y’amaso, JMV Bisengimana asobanura ko iyi serivisi nibura yakira abantu 150 ku munsi abashobora kuba babagwa amaso ku munsi ngo bashobora kugera kuri 30 mu gihe nk’initaro CHUK byo bishobora kwakira nk’abarwayi 20 ikaba yabasha kubaga abarwayi batatu gusa.

Abategereje kuvurwa amaso mu bitaro bya Kabgayi.
Abategereje kuvurwa amaso mu bitaro bya Kabgayi.

Akomeza avuga ko kuba muri iyi serivisi nta rendez-vous batanga ngo ni kimwe mu bituma iyi serivisi iganwa n’abantu benshi kuko ngo abaje hafi ya bose bavurwa kuko bakora nyuma y’amasaha y’akazi yagenwe.
Iyo ngo hagize abasagutse bashobora kubaha rendez-vous ya hafi.

Uyu muyobozi kimwe na bamwe mu barwayi twaganiriye bavuga ko impamvu abantu baza aha ari benshi ngo ni uko bashobora kubona imiti iyo ariyo yose mu bubiko bw’imiti bw’ibitaro, mu gihe mu bindi bitaro akenshi bohereza abarwayi gushaka imiti hanze kandi iba ihenze kuko badashobora kuyihabwa ku bwisungane bwabo.

Bisengimana avuga ko kugeza ubu ikibazo gihari ari icyo kubura abaganga bahagije bo kuvura amaso kuko ngo ibikoresho byo bihari bihagije. Avuga ko batumije abaganga bashobora gukora muri iyi serivisi nk’abaganga bavura amaso ariko ngo ubu barabuze burundu.

Kuri ubu nubwo ibi bitaro byakira abantu benshi kurusha ahandi, bifite umuganga umwe w’inzobere mu kuvura amaso nawe akaba ari umunyamahanga. Uyu muganga nawe afite gahunda yo kujya kwiga hanze ariko ubuyobozi bw’ibitaro butangaza ko nta kibazo kizahaba kuko ngo hari abandi babiri bazaza kumusimbura kugeza agarutse.

Ngo nta kibazo cy'ibikoresho bafite ahubwo abaganga nibo bacye.
Ngo nta kibazo cy’ibikoresho bafite ahubwo abaganga nibo bacye.

Kuba uyu muganga ari umwe ngo biteza ikibazo cy’uko iyo yitabiriye amanama cyangwa yabonye ikiruhuko habura ukora bigasaba ko batanga ama rendez-vous yo kugeza agarutse abarwayi bakaba baba benshi mu gihe runaka.

Ibitaro bya Kabgayi biri mu maboko ya Kiliziya gatolika paruwasi ya Kabgayi ariko bigenzurwa na minisiteri y’ubuzima ndetse ikabiha n’ubufasha butandukanye.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka