Ibitaro bya Kabgayi bibika imibiri ku buryo budakwiye kubera nta buruhukiro bifite
Bamwe mu bagana ibitaro bya Kabgayi biri mu karere ka Muhanga bavuga ko kuba ibyo bitaro bitagira uburuhukiro bituma imibiri y’abapfuye ibikwa mu buryo budakwiye. Iyo umuntu ashatse kubika umubiri w’uwapfuye bigorana.
Umwe mu bivuriza mu bitaro bya Kabgayi witwa Murekezi agira ati “hari nk’ubwo biba ngombwa ko muzashyingura umuntu wanyu hashize igihe runaka, icyo gihe bisaba kumujyana i Butare cyangwa i Kigali. Iki kibazo cyagakwiye gukemurwa vuba”.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi, Dr Osee Sebatunzi, avuga ko uburuhukiro bw’abapfuye n’aho bakirira indembe (urgency) ari bimwe mu byo ibi bitaro bikennye, bifuza ko babona vuba.

Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Kabgayi, Musenyeri Smargade Mbonyintege, avuga ko ubu buruhukiro kimwe n’ahakirirwa indembe ari bimwe mu byo baherutse kwemererwa na Minisiteri y’ubuzima ku buryo ngo mu bihe biri imbere iki kibazo kizaba cyakemutse.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|