Ibitaro bya gisirikari bigiye gutangiza ubuvuzi bwihariye bwa kanseri

Ingabo z’u Rwanda zibinyujije mu Bitaro bikuru bya Gisirikari by’i Kanombe, zizatangiza muri Mutarama 2019 ikigo gishya kizafasha kuvura kanseri mu buryo bwihariye (oncology) bukazafasha benshi bugarijwe n’iyi ndwara.

Lt Col Pacifique Mugenzi uzayobora iki kigo avuga ko ibitaro bya Gisikirikare (Rwanda Military Hospital) byamaze kwitegura gutanga iyi serivisi izaba iri ku rwego mpuzamahanga.

Agira ati “Uko bihagaze twarangije kwitegura ku bijyanye n’inyubako n’ibikoresho, sinshidikanya ko mu ntangiro za Mutarama 2019 tuzatangira gukora, uyu munsi ndamutse nakiriye umurwayi namuvura.”

Lt Col Mugenzi uvuga ko iki kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kuvura abarwayi 80 ku munsi, kikaba cyitezweho kugabanya umubare w’abajyaga kwivuza kanseri mu mahanga kuko kizajya gitanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru.

Amakuru Kigali Today ikesha Minisiteri y’Ingabo avuga ko icyo kigo kizajya gikoresha uburyo budasanzwe bukoreshwa mu Rwanda.

Iki kigo kizakoresha uburyo bwa ‘radiotherapy’ bwatunganyijwe mu buryo bwa gihanga mu kuvura Cancer buzwi nka VMAT (Volumetric Modulated Arc Therapy).

Si Abanyarwanda gusa kizagirira akamaro, ahubwo kizajya gitanga na serivisi ku batuye mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ubusanzwe kanseri ivurwa mu buryo butatu buzwi nka chemotherapy, surgery n’ubu bwa radiotherapy bugiye gutangizwa bwa mbere mu Rwanda.

Ibitaro bya Butaro bisanzwe bizwiho kuvura kanseri bikoresha uburyo bwa chemotherapy.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Uwo muganga ahora mu nama ntajya aboneka. Kuharwariza utegereje ko muzahura ni hatari. Abanze atubwire nibe hari abandi baganga banganya ubumenyi bahari

ngombwa yanditse ku itariki ya: 29-12-2018  →  Musubize

Bazakore neza bitandukanye nibyo tubona muri Uganda , Kenya nahanyu ( ruswa,nokutajira inzobere abahati biyitazo)

Elias yanditse ku itariki ya: 29-12-2018  →  Musubize

Bazakore neza bitandukanye nibyo tubona muri Uganda , Kenya nahanyu ( ruswa,nokutajira inzobere abahati biyitazo)

Elias yanditse ku itariki ya: 29-12-2018  →  Musubize

Nibyiza cyane ubwo hasigaye petite scan machine nabakozi babishoboye

Elias yanditse ku itariki ya: 29-12-2018  →  Musubize

Nibyiza cyane ubwo hasigaye petite scan machine nabakozi babishoboye

Elias yanditse ku itariki ya: 29-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka