Ibitaro bya gisirikare byavuye abatari bafite icyizere cyo kuba bazima nk’abandi

Ibitaro bya gisirikare biri i Kanombe, ku bufatanye n’umuryango w’abakorerabushake b’Abanyamerika witwa Face the Future Foundation, tariki 07/02/2013, byatangiye kuvura abantu batari bafite icyizere na gike cyo kuba bazima nk’abandi, bitewe n’uburwayi cyangwa ubumuga bukomeye bafite.

Mu gihe kingana n’icyumweru ibitaro bya gisirikare ndetse n’ibyitiriwe umwami Faisal bizamarana n’abaganga bagize Face the Future Foundation, bazashobora kuvura abarwayi 16 bafite ibice by’umubiri byo ku mutwe bidateye nk’iby’umuntu usanzwe, nk’uko Lt. Col. Dr Charles Furaha, usanzwe asana ingingo zangiritse yasobanuye.

“Umuntu ashobora kuvukana ibibari, ugutwi kumwe cyangwa kudateye nk’amatwi asanzwe, cyangwa se ubundi bumuga butandukanye. Ubu bumuga bushobora guturuka ku mpanuka cyangwa ibibyimba, byaba ibya kanseri n’ibindi; hano rero turasana n’ubwo bitaba byiza cyane nk’uko umurwayi aba abyifuza.”

Lt Col. Dr Furaha, we wenyine mu Rwanda w’inzobere mu gusana ibice by’umubiri bidateye nk’iby’umuntu usanzwe, yari asanganywe abarwayi 35 batashoboraga kuvurwa mu gikorwa ngarukamwaka cyiswe Army week, Ingabo z’igihugu zikorera abaturage n’igihugu muri rusange.

Abatazavurwa ngo ni uko barimo abadashobora gusanwa kubera ubumuga buba bwararenze urugero ku buryo uwashaka kubatunganya yabatesha ubuzima, abandi nabo ngo ntibazavurwa kubera ubuke bw’amikoro n’ibikoresho, bakaba basabwa gutegereza kugeza mu mwaka utaha.

Lt. Col. Dr Furaha, Prof Adamson (umuzungu) na Dr Ifepo Sofawa bo muri Face the Future Foundation, baganira n'abanyamakuru.
Lt. Col. Dr Furaha, Prof Adamson (umuzungu) na Dr Ifepo Sofawa bo muri Face the Future Foundation, baganira n’abanyamakuru.

Impfu cyangwa ubumuga bw’akarande ntibizagera ku gipimo kiri hejuru cyane mu Rwanda, nk’uko muganga Furaha hamwe na Prof. Peter Adamson washinze Face the Future Foundation babyijeje abaturarwanda, bitewe n’ubuzobere bafite mu gusana umuntu ufite ubumuga bukomeye.

Prof. Adamson ahamya ko Fondasiyo (Foundation) ye izasigira mugenzi we muganga Furaha n’abamufasha, ubumenyi bwisumbuyeho bashobora gukoresha mu gihe nta muntu uberekera bafite.

Umurwayi umwe ngo abamuvura bamumaraho amasaha arenga 20 barimo kumukorera “operation”, ariko ngo arakira neza, nk’uko amafoto y’umuntu ukomoka mu karere ka Rusizi agaragaza uwari ufite ikibyimba mu maso, ariko ubu ngo akaba atangiye koroherwa nyuma yo kugikuraho.

Prof. Adamson ati: “Ni intangiriro y’ubufatanye n’imikoranire hagati y’abavuzi bo mu Rwanda na fondasiyo Face the Future.”

Ibitaro bya gisirikare bivura abantu bafite ubumuga bwihariye ku biciro bisanzwe umurwayi yakwivurizaho, kandi bikaba byakira ubwishingizi bwose bwemewe mu gihugu.

Face the Future Foundation, ni abasirikare n’abasivili b’abaganga bishyize hamwe, bemera gukora nta gihembo rimwe na rimwe ku barwayi bo mu bihugu bikennye, bakaba ngo bazishyurirwa gusa icumbi n’amafunguro. Baje mu Rwanda ari abaganga babaga icyenda n’usinziriza umwe.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka