Ibitaro bya Gisirikare byatangiye igikorwa cyo gutanga serivisi mu baturage

Kuva tariki ya 21 kugeza 25 uku kwezi itsinda ry’abasirikare bakorera muri Rwanda Military Hospital (RMH) bayobowe na Majoro Dr King Kayondo batangiye igikorwa cyo kwegera abaturage babaha service basanga kwa muganga. Iki gikorwa cyatangiriye ku kigo nderabuzima cya Gihana cyubatswe muri Runda.

Itangazo rya minisiteri y’ingabo rivuga ko igikorwa cyatangiye uyu munsi kizamara iminsi 5: zimwe muri serivisi abaturage bazahabwa harimo kubaga, kubyaza, kuvura amenyo, ubukangurambaga bwo kwita k’ubuzima. Hazanapimwa ibizami bitanduakanye bizajyana kuvura indwara bazasangana abarwayi n’ubujyanama, cyane cyane ibikorwa byo kwita k’ubuzima bw’abana.

Imirimo izakorwa isaba ibikoresho bihambaye bizatwarwa mu uburyo bwitwa the mobile clinics bazafashwamo n’umuryango utagengwa na Leta wo muri Korea witwa Good Neighbours ukorera muri aka karere ufatanyije na Rwanda Military Hospital.

Igi gikorwa kizafasha abaturage batari bacye bagorwa no kujya mu bitaro bikuru kwivuza indwara zirenze ubushobozi bw’ibigo nderabuzima. Iki gikorwa kandi kizongera umubano mwiza ingabo z’u Rwanda zifitanye n’abaturage.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka