Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byungutse uburyo bushya bwo gutunganya amazi yanduye
Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (RMH) birakoresha uburyo butunganya amazi yanduye akongera akaba meza ku kigero cya 90%. Ubwo buryo bukoreshejwe bwa mbere mu ivuriro mu Rwanda, buzajya bufasha gukoresha ayo mazi mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Umunuko n’amazi menshi rimwe na rimwe urenga ibitaro ukangera mu ngo z’abaturage, ni bimwe mu bukunda kubangamira ibitaro bitandukanye mu Rwanda. Ibitaro bya Kanombe nabyo byajyaga bihura n’icyo kibazo, aho hari amazi yabacikaga akagera mu baturage.
Kuva ubu ibi bitaro bya Gisirikare ariko byakira abaturage benshi, bifite icyizere ko icyo kibazo kigiye gucyemuka, nyuma yo kuzuza inyubako z’ibigega n’amamashini ashinzwe gutunganya ayo mazi.
Mu muhango w’ihererekanya ry’icyo gikorwa cyubatswe ku nkunga ya Leta y’Ababiligi, wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 03/06/2013, Col. Ben Karenzi, Umuyobozi w’ibitaro bya RMH, yatangaje ko ubu buryo buje kuba bumwe mu bugiye kongera serivisi nziza batangaga.

Yatangaje ko bishimiye kugira ubwo buryo buzabafasha gushyira ku murongo serivisi batangaga, kurengera ibidukikije, gukoresha amazi meza no kongera isuku.
Ku ruhande rwa Leta y’Ababiligi ibinyujije mu kigega cyayo cya BTC, yatangaje ko yishimira gukorana n’u Rwanda muri serivisi z’ubuzima kuko inkunga yose batanze bigaragara ko igera ku baturage.
Ahmad Parsa, ushinzwe uwo mushinga muri BTC, yatangaje ko Leta ye izakomeza gukorana n’u Rwanda mu kurufasha kugera kuri serivisi z’ubuzima zinoze.
Ibyo bigega byubatse munsi y’ubutaka, bikagira n’amamashini atunganya amazi, bifite ubushobozi bwo gutunganya amazi yakoreshejwe n’abantu 700 ku munsi. Uwo mushinga watwaye amafaranga arenga miliyoni 44.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Turabemera cyane ibitalo bya kanombe..
Ibi bitaro njyewe ndabyemera rwose bigira innovations zitandukanye binabana neza n’baterankunga kandi banakira abarwayi neza kabisa!! bravo kanombe Hospital .
BTC ni ikigo cya Leta y’U Bubiligi gishyira mu bikorwa imirimo y’ubutwererane mpuzamahanga hagati ya Leta y’U Bubiligi n’ibindi bihugu. BTC ntabwo ari umushinga ahubwo ni ikigo gishyira mu bikorwa imishinga y’amajyambere iterwa inkunga na Leta y’U Builigi. BTC (cyanga CTB mu gifaransa) yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka w’i 2000. Ubu ishyira mu bikorwa imishinga y’amajyambere mu bijyanye n’ubuzima ; gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi ; guteza imbere ubuhinzi, gukwirakwiza amazi meza mu cyaro ; gutera no kubungabunga amashyamba ; kubaka ubushobozi bw’inzego ; guteza imbere kwigisha imyuga n’ibindi. Kubaka ibikorwa byo gutunganya amazi yanduye hagamijwe kwita ku isuku no kubungabunga ibidukikije mu bitaro bya gisirikari bya Kanombe cyatwaye Rwf arenga miliyoni 440 ni kimwe mu bikorwa by’umushinga wo guteza imbere ibikorwa by’ubuzima no kubungabunga ibidukikije mu Mujyi wa Kigali - PAPSDSK. Murakoze. Prudence Uwabakurikiza, Communication Officer, BTC Rwanda