Ibitaro bya Faisal bigiye kuruhura abajyaga hanze kwivuza impyiko

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangaje ko muri uyu mwaka wa 2021 bizaba bishobora gusimbuza impyiko, kugira ngo biruhure abajyaga kwivuriza mu Buhinde n’ahandi babarirwa hagati ya 30 na 40 ku mwaka.

Abayobozi b’ibi bitaro babitangaje mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021, bakavuga ko ubuvuzi bw’impyiko buhenze cyane kandi mu Buhinde aho bivurizaga hari ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19.

Nk’uko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kwishakamo ibisubizo (resilience), ibitaro byitiriwe umwami Faisal na byo ngo byiyemeje kuziba icyuho cy’ibura ry’ubuvuzi bw’indwara zikenera kubagwa kw’amagufa n’inyama, hamwe no kubisimbuza ibizima (mu gihe bibaye ngombwa).

Umuyobozi wungirije w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Kalimba Edgar yizeza abarwayi b’impyiko ko uyu mwaka wa 2021 uzajya kurangira batangiye gusimbuza impyiko, kandi ko mu myaka itanu iri imbere bazaba bavura indwara zose zatumaga abantu bajya kwivuriza hanze.

Dr Kalimba agira ati “Abarwayi benshi bajya kwivuriza hanze ni ab’impyiko, ntabwo bari munsi ya 30 - 40 buri mwaka, kandi gusimbuza impyiko bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda abarirwa hagati ya miliyoni 25 - 30 (kuri buri muntu), ni menshi cyane, biravuna, hari urugendo, uragenda ukamarayo ukwezi cyangwa abiri..."

Dr Kalimba Edgar, Umuyobozi wungirije w'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal
Dr Kalimba Edgar, Umuyobozi wungirije w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal

Uyu muyobozi avuga ko mu bantu bajya gusaba serivisi yo kuyungurura impyiko (dialyse), abenshi ari abakeneye ko izo mpyiko zabo zisimburwa kuko ziba zaramaze kwangirika burundu.

Dr Kalimba yavuze ko uretse Abanyarwanda, abaturuka mu Karere u Rwanda ruherereyemo na bo bazajya bahinira hafi bakaza kwivuza, hagendewe kuri gahunda y’ubuvuzi bushingiye ku bukerarugendo (medical tourism).

Mu zindi ngingo ibitaro byitiriwe umwami Faisal birimo guteganya kuzajya bisimbuza harimo umutima, urwagashya, umwijima ndetse no gukomeza kuvura indwara zo mu nda n’izijyanye n’imisemburo yo mu mubiri.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bivuga ko bimaze amezi atandatu bihawe abahanga mu by’ubuvuzi bagera ku icyenda, barimo kuvura indwara zikomeye hamwe no gutoza abandi kugera ku rwego bariho.

Mu kwezi gutaha, ibyo bitaro birakira n’abandi baganga bazaba baje kuvura indwara z’umutima ku bana, abifuza iyo serivisi bakaba bagomba kujya gusaba gahunda.

Umuyobozi w’Ibitaro byitiriwe Faisal, Prof Miliard Derbew, avuga ko bagomba kurangwa n’ibintu bitatu by’ingenzi, ari byo ubuvuzi, kwigisha, hamwe n’ubushakashatsi.

Prof Derbew Miliard, Umuyobozi w'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal
Prof Derbew Miliard, Umuyobozi w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal

Prof Derbew avuga ko yishimiye kuba ibitaro byitiriwe umwami Faisal ubu bishobora kuvura umutima, aho bazibura imiyoboro y’amaraso kuko ngo iyo yazibye bitera umutima kubyimba no guhagarara gukora.

Mu kwezi gushize kwa Mata, Banki itsura Amajyambere n’Ubucuruzi muri Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo (TDB) yatangaje ko igeneye ibitaro bya Faisal inguzanyo y’Amadolari ya Amerika miliyoni 14 (ni ukuvuga agera kuri Miliyari 14 z’Amafaranga y’u Rwanda).

Aya mafaranga agenewe gukomeza kubaka igice kizajya kivurirwamo abarwayi bivuza bataha, ahagenewe guhugurira abaganga, ndetse n’ibice bikorerwamo ubushakashatsi.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bivuga ko kugeza ubu byakira abarwayi babarirwa hagati ya 500 - 1000 ku munsi, bikaba bifite n’ibitanda bigera ku 160 byakira abivuza bacumbitse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turabashimiye kuba baduhaye ubuvuzi butwegereye.Ariko nababazaga,umuntu abahaye imbyiko ye izo million 30 gusubira hejuru,mwazimuha?murakoze

Olivier yanditse ku itariki ya: 7-10-2021  →  Musubize

Turabashimiye kuba baduhaye ubuvuzi butwegereye.Ariko nababazaga,umuntu abahaye imbyiko ye izo million 30 gusubira hejuru,mwazimuha?murakoze

Olivier yanditse ku itariki ya: 7-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka