Ibitaro bya CHUK na Faisal byemerewe kwigisha kuvura indwara zo mu nda

Ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, nibwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko ibitaro byitiriwe Umwami Faisal na CHUK, bihawe uburenganzira bwo kwigisha kuvura indwara zo mu nda, butangwa n’umuryango mpuzamahanga ubishinzwe witwa ‘World Endoscopy Organization’.

Ibitaro byombi byahawe uburenganzira bwo kwigisha kuvura indwara zo mu nda
Ibitaro byombi byahawe uburenganzira bwo kwigisha kuvura indwara zo mu nda

MINISANTE ivuga ko kuba ibitaro 2 byo mu Rwanda byahawe uburenganzira bwo gutanga amasomo yo gusuzuma no kuvura indwara zo mu nda, bizatuma umubare w’abaganga bavura izi ndwara wiyongera, maze abakenera iyi serivisi bayibone vuba.

Biteganyijwe ko abaganga baziga amasomo azasiga babaye inzobere mu kuvura igifu, amara, umwijima n’izindi ndwara zifata inyama zo mu nda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, avuga ko guhabwa uburenganzira bwo kwigisha amasomo y’ubuvuzi bw’izi ndwara, bizatuma serivisi abarwayi bakenera zibageraho badategereje igihe kirekire.

Ati “Iyo ubonye ubu bushobozi bivuze ko icyiciro cyo kwigisha mu gihugu cyacu kiri hejuru, ndetse no mu bikoresho. Binajyana no kugira ubushobozi kugira ngo tugire umubare munini w’abaganga bazakwirakwizwa mu bitaro bitandukanye, kugira ngo umurwayi bandikiye ‘endoscopie’, ni ukuvuga kureba mu gifu, avuye mu ntara tumworohereze kugira ngo dukwirakwize abaganga n’ibikoresho mu bitaro bya buri ntara, bityo babone serivisi bitabavunnye kandi bataje i Kigali. Ubundi uwo bahaye transfer akorerwa ikizami nibura nyuma y’amezi 3.”

Ubusanzwe aya masomo bajyaga kuyigira mu bihugu byo hanze, bigatuma ababona ubumenyi kuri yo baba mbarwa. Gusa kuri ubu Abaganga 4 ni bo batangiranye n’iyi gahunda bakazagenda biyongera uko imyaka igenda ishira.

Umuyobozi w’umuyango mpuzamahanga wita ku buvuzima bw’indwara zo munda (World Endoscopy Organization), Dr Kulwinder Dua, avuga ko yizeye ko mu Rwanda hari ibindi bitaro bishobora guhabwa uburenganzira bwo kwigisha ubuvuzi bw’indwara zo mu nda.

Ati “Komite ishinzwe ibyo kwigisha mu kigo cyacu, ishingiye kuri raporo yakozwe yemeje ko ibitaro bya Faisal na CHUK bigira ibigo (centre) bihugura abaganga nk’uko no mu bindi bihugu bimeze. Nta handi usanga hari ibigo nk’ibi mu mujyi umwe ariko i Kigali hazaba hari ibigo bibiri byose. Umwaka ushize nasuye ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda mbona na bo bafite intambwe bamaze gutera, ntimuzatungurwe rero vuba aha na byo bitangiye gukorerwamo iyi gahunda, ni ko bimeze.”

Biteganijwe ko usibye kuba abaganga bo mu Rwanda bazahererwa ubu bumenyi imbere mu gihugu, binagabanya ikiguzi cyabagendagaho bajya kwiga hanze, binateganyijwe ko n’abaganga bo mu karere u Rwanda ruhereyemo cyangwa abo mu mahanga ya kure, na bo bemerewe guhabwa aya masomo azatangwa mu gihe kitarenze imyaka ibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko rero ntunguwe n’iyi nyubako iri ku mutwe w’iyi nkuru! Ubu se bisobanura ko uyu munyamakuru aheruka muri Faisal igisa itya? Cg afite ikindi agamije kwerekana?

Jado yanditse ku itariki ya: 1-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka