Ibitaro bya Butaro birimo kwagurwa hagamijwe kubyongerera ubushobozi

Muri iki gihe, ibitaro bifasha abarwayi ba Kanseri biherereye mu Karere ka Butaro, birimo kwagurwa mu rwego rwo kubyongerera ubushobozi, ku buryo ibyumba bizava ku 150 bikagera kuri 250, rukaba ari n’urugendo rwo kubigira ibitaro bya Kaminuza.

Ibitaro bya Butaro byatangiye kwagurwa
Ibitaro bya Butaro byatangiye kwagurwa

Umuryango utari uwa Leta ufatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu gucunga ibyo bitaro witwa ‘Partners in Health’, uvuga ko ibikorwa byo kwagura ibyo bitaro bizaba byararangiye mu kwezi k’Ugushyingo 2022, kandi uretse kuba bizatuma abarwayi babona aho bisanzurira, bizanatuma serivisi zitangirwa muri ibyo bitaro ziba nziza kurushaho.

Muri uko kwagura ibitaro, ibyumba bicumbikirwamo abarwayi ba Kanseri ngo biziyongeraho ibyumba 54, inzu ishyirwamo abari mu kato ifite ibyumba 16, kongera ahakorerwa isuzuma ryifashisha amashusho (imaging department), inyubako nshyashya ikorerwamo n’ubuyobozi, aho bamesera, ahatunganyirizwa ibikoresho byo kwa muganga, parikingi ya rusange n’ibindi, nk’uko tubikesha The New Times.

Ibyumba byo mu gice cyakirirwamo abarwayi kizwi nka ‘Internal Medicine’ biziyongera bive kuri 26 bigere kuri 48, ahacumbikirwa abarwayi babazwe ibyumba bizava kuri 26 bigere kuri 44. Ahavurirwa abarwayi ba Kanseri bakuze ibyumba bizagera kuri 31, ahavurirwa abana ibyumba bizagera kuri 31. Ibindi bizongerwa ni ahavurirwa indembe (Intensive Care Unit ‘ICU’), hazashyirwa ibitanda bine, aho ababyeyi babyarira ibyumba 10, aho babagira abarwayi naho hazongerwa n’ibindi.

Shyirambere Cyprien, Umuyobozi wa gahunda za ‘Partners In Health’ mu Karere ka Burera, avuga ko kwagura ibyo bitaro, bifite akamoro cyane mu rwego rwo kurushaho kwita ku barwayi ba Kanseri

Yagize ati “Ibi bizamura serivisi zihabwa abarwayi ba Kanseri ku bitaro bya Butaro mu buryo bwinshi, ikibanza muri ibyo ni uko abarwayi bacu bazabona aho bisanzurira, kuko tugenda tubona umubare w’abarwayi batugana baje kwivuza Kanseri uzamukaho 15-20 % buri mwaka. Hakenewe rero ahantu hahagije ho kubakirira”.

Buri mwaka, ibitaro bwa Butaro byakira abarwayi ba Kanseri bashya bagera ku 1800. Abo baza biyongera ku barwayi ba Kanseri basanzwe bahari.

Imirimo yo kwagura ibyo bitaro izaba yarangiye mu mpera za 2022
Imirimo yo kwagura ibyo bitaro izaba yarangiye mu mpera za 2022

Shyirambere yavuze ko hari n’izindi mashini zifashishwa mu gupima kanseri bitegura kubona mu gihe cya vuba.

Yagize ati “Ubu ibitaro byakoreshaga imashini za ‘x-ray’ na ‘ultrasound’, ariko mu gihe cya vuba turatangira gukoresha imashini za ‘C-T scan’, ni imashini y’ingenzi cyane mu gupima kanseri, kumenya urwego igezeho, no gukurikirana uko irimo kuvurwa. Iyo mashini nimara kuboneka bizazamura serivisi zihabwa abarwayi ba kanseri. Ubundi byasabaga ko twohereza abarwayi bacu i Kigali gukoresha ibizamini bya C-T scan, ariko byajyanaga n’ibindi bibazo birimo no kubona amatike ku barwayi”.

Imibare itangwa n’umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara ya Kanseri muri ‘RBC’, igaragaza ko umubare w’abantu barwaye Kanseri guhera mu 2015, wikubye kabiri ukanarenga, kuko bari abarwayi 2.115 muri uwo mwaka wa 2015, ariko mu 2019 bari 5.040.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka