
Iyo nyubako igiye kubakwa ku bitaro bya Butaro ifite ubushobozi bwo gucumbikira abarwayi 72.
Biteganijwe ko iyo nyubako izuzura muri Nzeli 2018 itwaye Miliyoni zirenga 300RWf.
Izajya yakira abarwayi baturutse hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo baje kwivuza kanseri kuri ibyo bitaro byatangiye kuvura iyo ndwara mu mwaka wa 2012.
Abivuriza kanseri ku Bitaro bya Butaro bavuga ko akenshi iyo bafite gahunda ya muganga, nyuma cyangwa mbere yo kubonana nawe babura aho kurara.
Ibyo ngo bituma hari abarara ku mabaraza y’inyubako z’ibitaro bitewe n’uko ahateganyirijwe kwakira abarwayi ba kanseri ari hato.
Tuyisenge Cyiza Laurence waturutse mu Karere ka Karongi aje kwivuza kanseri, avuga ko kutagira aho barara bituma harimo abadakira.
Agira ati “Ntabwo waba waje kwivuza ngo nurangiza ujye mu bibazo byo kurara hanze, ejo dogiteri akuvure, urumva na we gukira biba bihabanye.
Ariko kuba baragize igitekerezo cyo kutwagurira uburyamo ni igitekerezo cyiza bituma natwe tugira icyizere cyo gukira vuba.”

Dr Mpanumusingo Egide uhagarariye ishami rivura kanseri mu bitaro bya Butaro asobanura ko batangira serivisi yo kuvura kanseri muri 2012, batangiye bakira abarwayi batarenze 30.
Kuri ubu bafite abarwayi bari gukurikirana barenga 4000 baza basimburana. Mu kwezi bakira abarwayi basaga 100 bashya kandi ubusanzwe bafite icumbi ryagenewe kwakira abarwayi 26 gusa.
Akomeza avuga ko abarwayi bakira baturuka hirya no hino mu gihugu no hanze nko muri Uganda, Congo no mu Burundi.
Agira ati “Abarwayi baraza iyo bategereje kubonana na muganga usanga bafite ikibazo cy’aho baba bari kuko abenshi ni abakene ntibashoboye kujya kuriha amahoteri ku buryo usanga bagira ubuzima bubi.
Iyo nzu rero izaba ije gukemura ibyo bibazo by’abarwayi usanga batagira ahantu baba iyo batari mu bitaro.”

Ku itariki ya 15 Nzeli 2017, ubwo hashyirwaga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iyo nyubako,Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko icyo gikorwa ari icyo kwishimira.
Agira ati “Ndagira ngo nshimire abadufasha ariko nabashimire ko ibyo badufashamo biba bijyanye no gukorera Abanyarwanda icyabateza imbere.”
Ohereza igitekerezo
|
Kubavuna amaguru kandi banarwaye cancer se si ukubica kabiri. Warwara imvune unarwaye cancer ukabaho?
Ibi ni byiza cyane kuko bizavuna amaguru abazaba baje kwivuza bambe ! Imana ibahe umugisha abantu bose bita ku barwayi kabisa ni abantu b’abagabo.