Ibitaro bya Bushenge birateganya gukeba abagera kuri 840

Mu gikorwa cyo gukangurira abagabo kwikebesha, ibitaro bya Bushenge birateganya gusiramura abagabo bagera 840 baturutse ku bigo nderabuzima bitandukanye bikorana n’ibyo bitaro. Uyu mubare uhwanye n’ibikoresho ibi bitaro byahawe na Minisiteri y’Ubuzima bigenewe icyo gikorwa.

Kuva tariki 05-09/03/2012, ibitaro byabashije gukeba abagabo 200. Iki cyumweru kandi cyanabaye umwanya wo guhugura abaforomo 2 kuri buri kigo nderabuzima bakoranaga n’ibitaro muri icyo gikorwa; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ibitaro bya Bushenge, Dr Twagiramungu Alfred.

Abo bahuguwe nibo bagiye kujya bakeba abazabagana ku bigo nderabuzima byabo, ariko kuko bazaba bakora n’akandi kazi gasanzwe ko kwita ku barwayi, barateganya kujya bakeba abantu 12 buri cyumweru kuri buri kigo nderabuzima.

Umuyobozi w’ibitaro bya Bushenge avuga ko gukeba abagabo ari serivisi yari ikenewe cyane kuko bahura n’ikibazo cyo kubona ababagana benshi bashaka gukebwa barenze umubare w’abaforomo bafite. Ku kigo nderabuzima cya Kamonyi hakiriwe abagabo bagera kuri 250 baje kwiyandikisha ku munsi umwe.

Dr Twagiramungu avuga ko nubwo hari ikibazo cy’ibikoresho, ikibazo gikomeye ari icy’abakozi bake ugereranije n’abashaka serivisi. Muri iki gikorwa cyo gusiramura abagabo hazakorerwa ni abafite kuva ku myaka 15 kuzamura, abandi bazakomeza gukorerwa kuri gahunda isanzwe.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka