Ibitaro abaturage bategereje imyaka ikabakaba 20 byaba bigeye kuzura noneho

Ubuyobozi burizeza abatuye Akarere ka Gakenke ko batazongera kubura serivisi z’ubuvuzi, kuko ibitaro bya Gatonde bimaze imyaka 19 bategereje bigiye kuzura.

Abayobozi barizeza abaturage amezi abiri ibitaro bikaba byuzuye
Abayobozi barizeza abaturage amezi abiri ibitaro bikaba byuzuye

Ni ibitaro byatangiye kubakwa mu ntangiro za Gicurasi 2017, aho bikomeje gusurwa n’abayobozi banyuranye bakurikirana imyubakire yabyo, hagamijwe ko byuzura vuba bigakemura ibibazo by’abaturage bakomeje kugaragaza ko bagorwa no kwivuriza kure.

Ibyo bitaro babyemerewe na Perezida Kagame mu 1999 ariko ababishinzwe baza kurangara kugeza aho Perezida yabimenyeye agasaba ko imirimo yihutishwa, nk’uko byatangajwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Jean Marie Vianney Gatabazi.

Yagize ati “Batangiye kubaka mu buryo bwihuse ariko hazamo ibindi na none bitateganyijwe birimo imisarani, kwishyura abaturage bimuwe ahateganyirijwe inyubako kugira ngo bagire ahantu hanini.

Yavuze ko ibyo byatumye imibare izamuka amafaranga akaba menshi, ku buryo ingengo y’imari yinjiyemo amafaranga ataraboneka.

Ati “Byagombaga kuba byaratashywe tariki 4 Nyakanga 2018. Mu makuru dufite nuko bitazarenza mu Ukuboza bituzuye, ariko bijyana n’ubushobozi igihugu kiba gifite.”

Guverineri Gatabazi arizeza abaturage ko ibitaro bizaba byuzuye mu minsi ya vuba
Guverineri Gatabazi arizeza abaturage ko ibitaro bizaba byuzuye mu minsi ya vuba

Mu gihe ubuyobozi bugaragaza imbogamizi ku idindira ry’ibyo bitaro, abaturage bo bavuga ko, kuba ibyo bitaro bituzura ngo bahabwe serivise z’ubuvuzi ko bidindiza imibereho myiza yabo.

Ni nyuma ngo yo gukora ingendo zinyuranye bajya kwivuriza kure, ari nako bibatwara amafaranga yakagombye gutunga imiryango yabo.

Umwe muri bo ati “Tugira ububabare bukabije n’imvune iyo tujya kwivuriza i Nemba na Shyira, ugasanga n’icyakagombye gutunga umuryango kigendeye mu matike. Ariko ibi bitaro biramutse byuzuye twaruhuka ubuzima bukagenda neza.”

N’ubwo abayobozi bizeza abaturage kwihutishwa mu iyubakwa ry’ibyo bitaro, abakozi bose bubakaga ibyo bitaro bamaze guhagarikwa mu gihe hategerejwe amafaranga ava muri Minisiteri y’imari.

Tuyisabe Florentine umuturage utegereje ibitaro n'amatsiko menshi
Tuyisabe Florentine umuturage utegereje ibitaro n’amatsiko menshi

Bamwe mu baturage bari barahawe akazi mu iyubakwa ry’ibyo bitaro, bavuga ingaruka bahura nazo nyuma yo kubura akazi kari kabafatiye runini.

Ntaneza Esperence agira ati “Twari dufite amahirwe yo gukomeza gukora tugatera imbere, ariko aho akaza gahagarikiwe twarakennye”.

Harerimana Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri w’ubutegetsi bw’igihugu wasuye ibyo bitaro kuri uyu wa kane tariki 11 Ukwakira, yavuze ko aho ibyo bitaro bigeze ari heza, atanga icyizere mu baturage cyuko ibitaro biba byuzuye mu minsi mike.

Abakozi bubaka ibitaro bya Gatonde babaye bahagaritswe mu gihe hagitegerejwe ko MINECOFIN itanga amafaranga
Abakozi bubaka ibitaro bya Gatonde babaye bahagaritswe mu gihe hagitegerejwe ko MINECOFIN itanga amafaranga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka