Ibiryo turya niwo muti wa mbere wa zimwe mu ndwara turwara - Dynapharm

Impuguke mu by’imirire Dynaparm batangaza ko mu gihe umuntu yateguye neza amafunguro, ibiryo byamurinda indwara kandi bikanamubera umuti.

Ndagijimana (Hagati) asobanura uburyo bafashamo abantu.
Ndagijimana (Hagati) asobanura uburyo bafashamo abantu.

Bavuga kandi ko mu mugihe umuntu yarwaye indwara yatewe n’amafunguro Dynapahrm yamufasha mu kumuha inyunganiramirire.

Iyi sosiyete dynapharm itanga inyunganiramirire zituma umubiri ugira imbaraga zo guhangana n’uburwayi butandukanye, igasaba Abanyarwanda kumenya ko hari inyunganiramirire bashobora gufata maze bakabasha kwirinda 50% y’indwara bashobora kwandura cyangwa kurwara.

Kankindi Beatrice, umwe mubagannye dynapharm arembye, yavuze ko yariyararwaye umugongo ku buryo atabashaga kugira icyo yakora, atabasha no guhaguruka agahitamo kwitabazwaga imbago.

Kankindi yavuze ko yakize akoresheje inyunganiramirire, akava ku kugendra ku mbago.
Kankindi yavuze ko yakize akoresheje inyunganiramirire, akava ku kugendra ku mbago.

Ariko amaze guhura na dynapharm, ngo yarakize kandi ubu akaba atagikoresha imbago, ku buryo yazishyize hasi akaba yarakize akanabasha gukora akazi ke kaburimunsi agakora ningendo zitandukanye abikesha inyongereramirire

Yagize ati “Ntaragera aha muri Dynapharm nari narazahajwe n’umugongo ku buryo ntavaga aho nicaye ntifashishije imbago. Ariko ubu narakize ndakora akazi ,ndagenda neza yemwe ndimuzima bankijije bifashishije inyongerera mirere n’abandi baze bafashwe kwita kubuzima bwabo’’.

Gatabazi sostene we yari yarazahajwe n’umutwe udakira no kutubahiriza inshingano z’umugabo (gutera akabariro) no kuribwa mu mavi ku buryo ngo atahagararaga iminota itanu ariko avuga ko akimara kugera muri Dynapharm amavi yahise akira bamuhaye inyunganiramirire.

Ati “Narwaraga amavi akandya cyane kimwe nuko ntubahirizaga gahunda zo mu buriri ariko nkimara kugerahano baramvuye rwosepe ubu mpagara amasaha arenga atatu nkora umurimo wivugabutumwa nagahunda z’urugo zikagenda neza.”

Ndangijimana James, umuyobozi muri Dynapharm yavuze ko umuti wa mbere ari ibiryo turya mu gihe biteguwe neza kandi bigafatwa neza ariko kandi byanashoboka kwirinda mbere yo kurwara.

Ati “Ubushakashatsi bwakozwe bwarekanye ko imibiri yacu idakeneye imiti ngo ifatwe neza ahubwo ikeneye guhindurirwa imirire akaba ari yo mpamvu dynapharm idatanga imiti ahubwo itanga inyunganiramirire.’’

Gusa nubwo abamenye iyi sosiyete abayigana bavuga ko yakijije amagara yabo, si Abanyarwanda benshi bayizi ibyo ubuyobozi bwayo buhuza no kuba abantu baha agaciro ubuzima bwabo aruko bamaze kurwara.

Dynapharm ni ikigo mpuzamahanga cyatangiye muri 1981 gikora imiti, binyuze muyobozi bukuru wa Dynapharm. Yageze mu Rwanda muri 2011, imaze gutera imbere cyane nko muri Malysia aho ikomoka.

Dynapharm ifatanyije n’ibindi bigo biyishamikiyeho icumi, irakora ikanatanga Inyunganira mirire,hamwe nifumbire (food supliment and D.I Grow).

Uruganda rwa Dynapharm rufite ibikoresho bigezweho byatume ihabwa impamya bushobozi ya CGMP kuko ikora neza.

Hano mu Rwanda kuva igihe yahagereye, imaze kumenyekana cyane cyane ku bayigannye kubera inyunganira mirire zafashije abantu kugira ubuzima bwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Igitekerezo mfite , mwansoba kumuntu ufite ikibazo cyurubyaro mwamufasha akabona urubyaro.

Nzayituriki j Bosco yanditse ku itariki ya: 22-03-2023  →  Musubize

Dynapharm ni igisubizo ku bibazo vy’amagara ndetse no ku bibazo vy’ubukungu,uwutarayigana yoyegera vuba azotangazwa caaaneee n’ivyiza azoronkera muri dynapharm,ndasavye nshimitse ngo ubuyobozi bwa dynapharm bushire imbaraga nyinshi mu kumenyekanisha dynapharm mu turere twose kuko hari benshi baremerewe n’ibibazo kubera batarashikirwa na dynapharm,murakoze.

Mbazumutima Dieudonne yanditse ku itariki ya: 29-12-2019  →  Musubize

Ndabashimiye cane!kubwo kutuzanira inyunganiramirire,nabasabaga KO mwanyoherereza produits mufite nibiciro byazo ,nanjye nifuzaga KO nazibona ku kibazo kerekeye Diabète.

Benimana Jean pierre yanditse ku itariki ya: 5-12-2019  →  Musubize

Nanjye,ndashima,Dynapharm ibyizayankoreye.yatumyemvura abantubeshinkoresheje products zabo.yarampuguye,Yandinze ubushomeri,nanubu ndacyayikotera.Yatumye menyana nabantubeshicyane.

Hakuzimana leopold yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka