Ibimera byifashishwa mu buvuzi gakondo biri mu marembera

Ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda), ritewe impungenge no kubura ibimera bivamo imiti bakoresha. Bamwe ngo bajya kubishaka mu mahanga kuko mu Rwanda birushaho gukendera.

Ikimera gifite amahwa nicyo cyitwa Ntiruhunwa, umuhati ni igifite amababi manini n'aho umutozo ni ikirekire cy'utubabi duto
Ikimera gifite amahwa nicyo cyitwa Ntiruhunwa, umuhati ni igifite amababi manini n’aho umutozo ni ikirekire cy’utubabi duto

Abo bavuzi gakondo basaba inzego zitandukanye ko nibura muri buri karere hategurwa ahantu ho kubungabungira bene ibyo bimera bivamo imiti yifashishwa mu buvuzi gakondo.

Umuvuzi gakondo ukorera mu Karere ka Ruhango witwa Tugirimana Victor yagarutse ku kamaro ka bimwe mu bimera bifashisha. Yatanze urugero ku kimera cyitwa "umutozo" kivura impiswi isanzwe ndetse na yayindi itera umuntu kwituma amaraso.

Yatanze urundi rugero ku muhati na wo wifashishwa mu kuvura umutima, umwijima, impyiko ndetse na diyabete. Hari undi muti ukomoka ku kimera cyitwa "Ntiruhunwa" ufasha abafite ibiro byinshi kubigabanya.

N’ubwo ibyo bimera bifite akamaro kanini ku buzima, Tugirimana agaragaza impungenge aterwa n’uko biri mu marembera.

Yagize ati "Ni imbogamizi ikomeye cyane kuba nta n’akarima dufite nibura kitirirwa abavuzi gakondo bo mu ntara y’Amajyepfo mu Ruhango. Hari ibimera byinshi tujya kugura muri Tanzaniya, Uganda, congo no muri Kenya mu gihe nyamara no mu Rwanda ibyo bimera byahaboneka biramutse byitaweho bikabungabungwa."

Ikibazo cy’ibura ry’ibimera bivamo imiti gakondo cyemezwa n’uhagarariye urugaga rw’abahanga mu by’imiti, Dr Muganga Raymond, aho na we avuga ko hari ibyo ajya gushaka aho byabaga kugira ngo abikoreho ubushakashatsi, urugero nko mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, yagerayo akabibura agasanga barahubatse cyangwa barahashyize ibindi bikorwa.

Zimwe mu nzego zagira uruhare mu kubungabunga ibyo bimera zishinja bamwe mu bavuzi gakondo kugira ibanga ibyo bimera ntibabyerekane ngo bikorweho ubushakashatsi bibungabungwe.

Urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda,ruvuga ko iyo yari imyumvire ya kera ubu irimo guhinduka nk’uko byemezwa na Gafaranga Daniel, umuyobozi w’ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda.

Ati " uwo wari umurage w’aba kera umubyeyi yahaga umwana we mu ibanga kugira ngo azabe ari we usigarana ubwo buvuzi, ariko ubu twiteguye kubishyira ahabona, ku buryo n’undi wese ushaka kubimenya tumwigisha. Ntabwo tuzongera kubihisha, ibyo byarenganye n’irirenga."

Abavuzi gakondo bagihisha ubwoko bw'imiti basabwe kuyimenyekanisha kugira ngo ibungabungwe
Abavuzi gakondo bagihisha ubwoko bw’imiti basabwe kuyimenyekanisha kugira ngo ibungabungwe

Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri ryafashe iya mbere mu kubungabunga ibimera byifashishwa mu buvuzi gakondo. Padiri Fabiyani Hagenimana, umuyobozi wa Ines Ruhengeri avuga ko iryo shuri ryahinze ibimera by’amoko 300 ku buso bwa hegitari ebyiri.

Ibyo bihingwa ngo byifashishwa n’abanyeshuri bakabikoreraho ubushakashatsi, nyuma ibyavuyemo bakabyifashisha bunganira abavuzi gakondo babongerera ubumenyi bwo kwita ku bimera no gutunganya neza umuti ubikomokaho.

Mu Rwanda harabarurwa ibimera by’ubwoko bugera kuri 600 byifashishwa mu buvuzi gakondo biri mu nzira zo kuzimira. Ihuriro ry’abavuzi gakondo rivuga ko ryasabye ubufasha mu nzego zitandukanye ritifuje gutangaza kugira ngo nibura abo bavuzi bahabwe uburyo bwo kugura isambu no kuyihingamo ibimera bivura.

Kugeza ubu,ngo nta gisubizo kiraboneka ariko abavuzi gakondo bafite icyizere ko ibyo basaba bazabihabwa mu minsi ya vuba.

Ubuvuzi gakondo ni bumwe mu bwemewe mu Rwanda bufatanya n’ubwa kizungu mu kubungabunga amagara y’abantu. Ibi binemezwa n’abakora ubwo buvuzi gakondo bahereye ku kamaro k’ibimera bifashisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nezezwa cyane n’uburyo mutugezaho amakuru ,kuko kuva natangira gukurikira inkuru zanyu nasabanukiwe byinshi ku buvuzi gakondo,ariko mu Ruhango mujye mudusura tuganire birambuye murakoze.0785408252/0788941261.

Dr:Victor Tugirimana yanditse ku itariki ya: 17-10-2020  →  Musubize

TUBUNGABUNGE UBUZIMA BWACU KUKO NIWO MUSINGI WO KUBAHO
BYOSE BIZAKEMUKA BICIYE MUBAVUZI GAKONDO.
TUBITEHO KANDI TUBAGISHE INAMA.
KUKO BAFITE BYINSHI BYO GUKORA KUGIRANGO TUBEHO NEZA.

MBONERAHO KUBASHISHIKARIZA KUGANA ISHANGI LTD CAMPANY
KUKO NI IGISUBIZO CYUBUZIMA.

KUBA NDIHO MBIKESHIMANA NDETSE NISHANGI.
WOWE UREMEREWE UFITE INDWARA ZANZE GUKIRA GANA ISHANGI URAHABONERA IGISUBIZO.

NONGERA NSHINIRA BYUMWIHARIKO MUGANGA TUGIRIMANA VICTOR , UMUBYEYI WABOSE .

DUSENGUMUREMYI VICTOR yanditse ku itariki ya: 4-06-2018  →  Musubize

Nanjye ndabemera cyane.

Jules yanditse ku itariki ya: 4-09-2017  →  Musubize

Nukuri abavuzi gakondo nibitabweho bafashwe kunoza umurimo wabo. Turabakenera cyane kdi mubihe biba bitoroshye!!!!

Jules yanditse ku itariki ya: 4-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka