Ibikorwa by’ubuzima bizatwara miliyari 4.290 mu myaka irindwi iri imbere

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko hazakoreshwa asaga miliyari 4.290Frw mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima mu myaka irindwi iri imbere, hagamijwe ko abaturage bagira ubuzima bwiza.

Minisitiri w'Ubuzima Dr Diane Gashumba
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba

Byatangajwe ku wa 31 Mutarama 2019, ubwo iyo Minisiteri yamurikaga ku mugaragaro igenamigambi ryayo ry’imyaka irindwi ndetse n’ingengo y’imari izakenerwa. Icyo gikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zikora ku buzima ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bayo.

Minisitri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko iyo gahunda y’imyaka irindwi izibanda ku kubaka ibikorwa remezo bizatuma umuturage yivuriza hafi ndetse no kurwanya indwara zitandukanye cyane cyane izidakira.

Yagize ati “Iyi gahunda ishingiye ku kwirinda indwara kuko kwirinda biruta kwivuza kandi birashoboka. Tuzanongerera ubushobozi abajyanama b’ubuzima kuko bakora akazi kenshi mu kurinda abaturage, hakazabaho no kubashishikariza kwipimisha nibura rimwe mu mwaka”.

“Harimo kandi kongera ibikorwa by’ubuzima tugabanyiriza abaturage urugendo rwo kugera aho bivuriza, ni ukuvuga ko iyo myaka irindwi izashira muri buri kagari hari ivuriro. Tuzita cyane ku kuvura indwara zo mu kanwa, izo mu matwi, iz’amaso ndetse no kurwanya Hepatite, kanseri na diyabete kuko zifite umuvuduko ukabije”.

Yavuze kandi ko ikoranabuhanga mu buvuzi rizitabwaho cyane kuko ngo ryoroshya uburyo bwo kuvura ndetse no gutumiza imiti hirindwa iyangirikaga.

Ati “Tuzashyira imbaraga muri gahunda y’uko amavuriro n’ibitaro bitumiza imiti mu kigo cy’igihugu gishinzwe kuyitanga hifashishijwe ikoranabuhanga, bikazadufasha kugabanya imiti yajyaga ipfira mu bubiko ndetse n’ibura ryayo. Hazabaho kandi kunoza uburyo imiti yinjira mu gihugu hagamijwe kurwanya magendu yayo”.

Inama yitabiriwe n'inzego zitandukanye zita ku buzima
Inama yitabiriwe n’inzego zitandukanye zita ku buzima

Mark Bryan Schreiner, umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku kuboneza urubyaro (UNFPA), yavuze ko ibyo u Rwanda rugenda rugeraho mu buzima bitanga icyizere cy’imbere heza.

Ati “Turashima ibyo u Rwanda rwagezeho mu gihe cyashize, binatanga icyizere ko n’iyi gahunda y’imyaka irindwi iri imbere izagera ku ntego zayo. Uruhare rwacu ni ugukomeza gushakisha ahaturuka inkunga ishyirwa mu ngengo y’imari izakoreshwa muri iyo gahunda”.

Kumurika iyo gahunda kandi byabanjirijwe no kugaragaza ibyo MINISANTE yagezeho mu kwita ku buzima bw’abaturage, ikabishimira abafatanyabikorwa batandukanye bazanakomeza gukorana na yo.

Abahagarariye urwego rw'ubuzima mu Rwanda n'abafatanyabikorwa ni bamwe mu bitabiriye iyo nama
Abahagarariye urwego rw’ubuzima mu Rwanda n’abafatanyabikorwa ni bamwe mu bitabiriye iyo nama

Ibitekerezo   ( 1 )

NGIRANGO NI MILIYARI ZAMADOLLARS ARIKO UBUSE MUTABESHYE MILIYALI ENYE ZIKORESHWA MUMYAKA IRINDWI? UBUSE BYONYINE BUBATSE IBITARO AYA YABIRANGIZA CG YAGURA IMITI MUMYAKA IRINDWI KOKO?

Kambari yanditse ku itariki ya: 1-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka