Ibikoresho byasanzwe muri nyababyeyi ya Murekatete ntibyashyiriwemo mu bitaro

Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, yatangaje ko aho iperereza ryakozwe ryerekana ko ibikoresho byasanzwe muri nyababyeyi y’umugore witwa Murekatete Zawadi wabyariye mu bitaro bya Byumba bitashyiriwemo mu bitaro.

Mu kiganiro agirira ku rubuga rwa Twitter ndetse n’ubutumwa bugufi buri wa mbere w’icyumweru, Minisitiri w’ubuzima yavuze ko ibyo umugore witwa Murekatete Zawadi avuga ko ibikoresho babimushyiriyemo kwa muganga atari byo.

Yagize ati “Ibyo avuga ko ibikoresho bimaze muri nyababyeyi ye imyaka itatu ntabwo ari byo rwose, kuko byagaragaye ko hari abandi baba barakoze mu myanya ndangagitsina ye atari kwa Muganga”.

Minisitiri Binagwaho, avuga kandi ko batarabasha kumenya aho ibyo bikoresho byashyiriwe muri nyababyeyi y’uyu mugore ariko akavuga ko bishoboka ko ari mu nkambi aho atuye cyangwa se mu bandi bavuzi yaba yaritabaje.

Agira ati “Iperereza riracyakomeza, wenda umunsi umwe azatubwira inkuru irambuye y’ibyamubayeho ariko ntibyakorewe mu bitaro bya Byumba”.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa mbere nibwo abaganga bo mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK) bakuye ibikoresho birimo serenge, ipamba n’uturindantoki muri nyababyeyi ya Murekatete. Murekatete we avuga ko yabishyizwemo n’abaganga bamubyaje tariki ya 01/04/2008 mu bitaro bya Byumba.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo avuga ministre w ubuzima nukurengera uburangare bwabaganga bakora. niko mbibona.

yanditse ku itariki ya: 18-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka