Ibi bimera bifite ibanga mu buvuzi gakondo

Kigali Today yaganiriye n’umuganga witwa Rutangarwamaboko, igamije kubagezaho bimwe mu bimera bivura indwara zitandukanye cyangwa se byari bifite akandi kamaro mu mateka y’Abanyarwanda.

Muganga Rutangarwamaboko yatangiye yibutsa umugani w’Ikinyarwanda ugira uti ‘Utazi nyakatsi ayinnyaho!’ Aha yari agamije kumvikanisha ko ibyatsi hafi ya byose Rurema yashyize ku isi bifite akamaro, ahubwo abatabizi bakaba ari bo bashobora kubyangiza.

Inyabarasanya

Muganga Rutangarwamaboko yatubwiye ko inyabarasanya ari icyatsi gifite akamaro cyane mu mibereho y’Abayarwanda kuva kera, kuko ngo yakoreshwaga mu komora, igihe umuntu akomeretse agafata ibibabi by’inyabarasanya, akatuvuguta agakamurira aho yakomeretse, igikomere kigakira.

Inyabarasanya kandi ivura ibyo mu nda ku bana b’impinja. Hari abana barwara ibyo mu nda bakaribwa mu nda kuva bakivuka kugeza bagejeje ku mezi nibura atatu. Abaganga bavuga ko ari amara y’umwana aba akura, agenda yirambura, bigatuma umwana ababara akarira cyane. Muganga Rutangarwamaboko avuga ko inyabarasanya ivanze n’ibindi byatsi ivura ibyo mu nda.

Inyabasanya ivanze n’indi miti kandi, Muganga Rutangarwamaboko yemeza ko ari umuti w’igifu, gusa ngo si byiza ko umuntu yapfa kuyahira akayikoresha uko abonye, kuko hari abahanga mu ikoreshwa ry’imiti y’ibyatsi, ibyiza rero bikaba ari ukubanza kureba, ubisobanukiwe akagufasha, mbere yo gukoresha umuti uwo ari wo wose w’ibyatsi.

Mu gihe cyo hambere kandi inyabarasanya yakoreshwaga nk’umutsindo, ingabo z’u Rwanda zajya ku rugamba, hakaba hari abanyamitsindo, abagangahuzi, abapfumu n’abandi, bagakoresha iyo nyabarasanya bati ‘uturasanire.’ Ikindi kandi bayikoreshaga batongera abanzi babo ngo barasane hagati yabo, kugira ngo babone uko babatsinda.

Inyabarasanya kandi, abagore ngo bayikoreshaga mu nzaratsi, bagira ngo batongere bakeba babo, bajye bahora barasana n’abagabo, mbese ntibakumvikane, kugeza bananirwanywe, nyuma abagabo bakabagarukira. Gusa iyo nyabarasanya ngo bayivangagamo indi miti.

Umuravumba

Muganga Rutangarwamaboko avuga ko umuravumba ari ikimera Abanyarwanda bazi kuva kera, ku buryo hari n’imvugo abantu bakoresha iyo bashaka kumvikanisha ko umuntu azwi cyane bakagira bati ‘Kanaka ni kizwi na bose nk’umuravumba’.

Nubwo umuravumba uzwi cyane kuko usanga mu ngo nyinshi barawuteye, ariko hari abatari bazi ko ari umuti. Muganga Rutangarwamaboko avuga ko mu gihe umuntu arwaye inkorora ashobora gufata utubabi dukeya akaduhekenya, akamira amazi yatwo, gusa akirinda kuwukoresha ari mwinshi kuko wamutera ikindi kibazo.

Ikindi kandi ngo umuravumba ukoreshwa hagendewe ku hantu wameze, kuko umuravumba wo ku gasi ngo urakara cyane ku buryo n’uwukoresheje aba akwiriye kwitwararika agakoresha muke ugereranyije n’umuravumba uterwa mu ngo z’abantu. Umuravumba kandi ukoreshwa mu kuvura indwara zo mu kanwa, kuko imiti ikomoka ku bimera ivura indwara zifata mu nzira z’ubuhumekero, imyinshi muri yo iba ivura n’indwara zo mu kanwa, kuko izo ndwara zigirana isano rimwe na rimwe.

Umwenya

Umwenya ni ikimera Abanyarwanda benshi bamaze kumenya ko kivura, kuko na wo kimwe n’umuravumba, umwenya uvura inkorora,hakoreshejwe amababi yawo.

Kubera ko umwenya ari umuti uvura kandi utarura, Muganga Rutangarwamaboko avuga ko ubu hari abantu bahitamo gukoresha umwenya mu cyayi mu mwanya w’amajyani, kugira ngo bashobore kubona ibyiza by’icyo kimera mu buzima bwabo. Umwenya na wo uvura indwara zo mu kanwa, ugafasha abantu kutanuka mu kanwa.

Umwenya kandi ukora kimwe n’utundi twatsi twitwa ‘Ubwunyu bwa nyamanza,’ na bwo ababyeyi babuhaga abana ngo babuhekenye, bugatuma bahumura neza mu kanwa. Ikindi ubwunyu bwa nyamanza bumara ngo ni ukuvura ubugendakanwa ku bana. Umwenya kandi Abanyarwanda bawukoresha nk’uko bakoreshaga icyatsi cyitwa “ Icyumwa” na cyo bagikoreshaga boza amenyo bigatuma bagira impumuro nziza mu kanwa.

Umubirizi

Umubirizi na wo ni ikimera kizwi n’Abanyarwanda benshi, kandi na cyo kikaba kivura indwara zitandukanye. Muganga Rutangarwamaboko asobanura ko umubirizi uvura ububabare, umuntu ababara nk’umutwe akaba yawunywa ukamufasha, ariko cyane cyane kuwukandisha mu gihe umuntu yavunitse cyangwa afite amavunane atandukanye. Ikindi kandi imizi y’umubirizi na yo hari uko bayitegura bakayivanga n’imizi y’ibindi biti, hanyuma bagasabika, ubundi ikavura inzoka zo mu nda z’abana.

Bashobora no gusekura ibibabi byawo,bagakoresha umutobe wabyo mu kuvura inzoka z’abana, ariko cyane cyane umuti ukozwe mu mizi yawo, ni wo ugira imbaraga cyane, kandi ukanabikika igihe kirekire ugereranyije n’uw’ibibabi kuko wo ugaga vuba.

Ikinetenete

Rutangarwamaboko avuga ko Ikinetenete ari ikimera kizwi n’Abanyarwanda benshi , cyane cyane ababyeyi kuko gituma umwana anetera mu nda, niba yari yananiwe kwituma bigakunda, bityo ibyamuryaga bigashira. Hari n’abagikoresha mu gihe umwana yarwaye inkorora, bakacyotsa mu rukoma, bagakamura bagaha umwana amazi yacyo. Ikinetenete kandi gikora nk’icyo bita Umukunde,ngo ufasha umwana gukundana n’amara ye, ntakomeze kuribwa mu nda.

Inteja

Inteja, bitewe n’ubwoko bw’inteja, Muganga Rutangarwamaboko avuga ko za nteja nini zikunda kumera mu byobo, cyangwa mu ntoki, ngo hari ubwoko bw’amahumane zivura, hari n’ibibyimba zivura ndetse n’amasekera, umuntu avuna uruteja, agasiga umushongi warwo aharwaye hagakira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Mbere na mbere turabashimiye ubwitange mugirira abatuye isi by’umwihariko u Rwanda. Ese ubu bishobotse mugashyiraho ababaharariye mu turere ndetse no mu mirenge,hagakorwa amahugurwa tukajya dusobanukirwa byimbitse ntibyadufasha kurushaho!! Murakoze ku bufasha bwiza

MURASANYI Jean Victor yanditse ku itariki ya: 21-09-2022  →  Musubize

muzatubwire icyatsi cyitwa igonde muduhe namafoto yacyo

cyiza emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-08-2022  →  Musubize

Muzatubwire nokukimera cyitwa umukunde

Uwera denyse yanditse ku itariki ya: 26-07-2022  →  Musubize

Abanyarwanda muzi byinshi aliko mwali mukwiye gushaka uko mwadusangiza ubwo buhanga Kuko iyo mushaje usanga ubwo bumenyi mufite buzimye abasigaye tugahera mugihirahiro
Nimudufashe natwe tubimenye
Murakoze 0783400290

Muganguzi Augustin yanditse ku itariki ya: 22-01-2022  →  Musubize

Muzatubwire umuti uvura uburima

Izabayo anastase yanditse ku itariki ya: 13-05-2021  →  Musubize

Inteja mugifaransa witwa gute?

Irakoze yanditse ku itariki ya: 1-10-2020  →  Musubize

Nabasabaga ko mwakora List yimiti yakinyarwanda yose naho ikoreshwa ,Murakoze

Emmy yanditse ku itariki ya: 5-09-2020  →  Musubize

Mudushakire igiti umuntu ashobora gukoresha akivura malaria

Kwizera j baptiste yanditse ku itariki ya: 9-08-2020  →  Musubize

Mudushakire igiti umuntu ashobora gukoresha akivura malaria

Kwizera j baptiste yanditse ku itariki ya: 9-08-2020  →  Musubize

Muduhe ifoto y’umukonora

Nyiraneza alphonsine yanditse ku itariki ya: 15-04-2020  →  Musubize

Azatubwireniba ya yakwigisa abantu imiti, murakoze.

GATOYA yanditse ku itariki ya: 5-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka